00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iri ni ryo bara ry’umwaka wa 2023!

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 December 2022 saa 07:52
Yasuwe :

Ibara ry’umwaka wa 2023, ni Viva Magenta. Umutuku uvanze n’iroza! Byemejwe na Pantone Color Institute, ikigo kizobereye mu mabara, aho buri mwaka gitangaza ibara rizakoreshwa cyane guhera mu myaka 20 ishize.

Iki kigo gihitamo ibara kigendeye ku bihe Isi irimo. Viva Magenta yasobanuwe nk’ibara rigaragaza ibyishimo n’icyizere cyo kubigeraho. Ni ibara ngo ritanga ugushikama n’imbaraga kandi no kwisanzura.

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu basobanura ko umutuku ari ibara rikomeye rigaragaza ibyishimo mu buzima. Viva Magenta ryo ryongeramo no kwidagadura.

Basobanura ko ari ibara kandi rigaragaza ukwigirira icyizere n’ubumuntu no guhuza abantu bose ntawe uhejwe. Iri bara ngo ryatoranyijwe nk’irya 2023 mu kugaragaza ko wazaba umwaka uhuriza abantu hamwe, buri wese agafata mugenzi we ukuboko.

Byitezwe ko mu mwaka utaha wa 2023, ibicuruzwa byinshi bizakorwa bizaba biri muri iri bara cyangwa se ko rizagira ubwiganze kurusha uko byari bisanzwe.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko ibara rigira uruhare rukomeye mu byo abantu bagura kuko 85% by’abantu bagura ikintu bitewe n’ibara.

Umwaka wa 2022 wari wahawe ibara rya Very Peri, idoma ryerurutse, risobanura ibyishimo by’ahazaza. Ryatoranyijwe kuko uyu mwaka wafatwaga nk’uw’ibyishimo nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19.

Ibara ry'umwaka wa 2023 ryiswe Viva Magenta
Byitezwe ko ibicuruzwa byinshi bizaba biri muri iri bara mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .