Iki kigo gihitamo ibara kigendeye ku bihe Isi irimo. Viva Magenta yasobanuwe nk’ibara rigaragaza ibyishimo n’icyizere cyo kubigeraho. Ni ibara ngo ritanga ugushikama n’imbaraga kandi no kwisanzura.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu basobanura ko umutuku ari ibara rikomeye rigaragaza ibyishimo mu buzima. Viva Magenta ryo ryongeramo no kwidagadura.
Basobanura ko ari ibara kandi rigaragaza ukwigirira icyizere n’ubumuntu no guhuza abantu bose ntawe uhejwe. Iri bara ngo ryatoranyijwe nk’irya 2023 mu kugaragaza ko wazaba umwaka uhuriza abantu hamwe, buri wese agafata mugenzi we ukuboko.
Byitezwe ko mu mwaka utaha wa 2023, ibicuruzwa byinshi bizakorwa bizaba biri muri iri bara cyangwa se ko rizagira ubwiganze kurusha uko byari bisanzwe.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko ibara rigira uruhare rukomeye mu byo abantu bagura kuko 85% by’abantu bagura ikintu bitewe n’ibara.
Umwaka wa 2022 wari wahawe ibara rya Very Peri, idoma ryerurutse, risobanura ibyishimo by’ahazaza. Ryatoranyijwe kuko uyu mwaka wafatwaga nk’uw’ibyishimo nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!