Rajapaksa yageze ku Kibuga cya Don Muang mu Mujyi wa Bangkok akoresheje indege yihariye, yari avuye muri Singapore kuri uyu wa Kane.
Uyu mugabo yahungiye muri Singapore ku wa 14 Nyakanga 2022. Azamara igihe gito muri Thailand nk’uko Reuters ibitangaza.
Yeguye ku buyobozi bwe nyuma y’igihe gito mu gihugu hadutse imyigaragambyo yamagana guverinoma ye ko yananiwe gukemura ibibazo by’ubukungu mu myaka igera kuri 70.
Inzego z’ubutegetsi bwa Thailand zatangaje ko Rajapaksa nta gahunda afite yo gusaba ubuhungiro nk’umunyepolitiki ahubwo azahaguma by’igihe gito.
Mu gihe azaba ari muri iki gihugu nta gikorwa na kimwe cya politiki azemererwa kwitabira nk’uko Minisitiri w’Intebe, Prayuth Chan-ocha, yabibwiye itangazamakuru.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Thailand, Don Pramudwinai, yatangaje ko igihugu cye cyafashije Rajapaksa kugira ngo ahagere kandi ko pasiporo ye imwemerera kuhamara iminsi 90.
Rajapaksa ntarigera yigaragaza mu ruhame cyangwa ngo agire ijambo na rimwe avuga uhereye igihe yahungiye.
Ibibazo by’ubukungu muri Sri Lanka byatewe n’ibibazo bitandukanye birimo Covid-19, yahungabanyije ubukerarugendo bw’iki gihugu ari na bwo bwari bugifatiye runini, kuba abakozi bakoreraga mu mahanga baratakaje akazi, izamuka ry’ibiciro bya peteroli no kunanirwa kwinjiza inyongeramusaruro mu gihugu ari na byo byazambije ubuhinzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!