Umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Jamaica Beenie man akigera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yavuze ko aje kandi aje gushimisha abanyarwanda bishoboka.
Aganira n’IGIHE, yavuze ko azaniye abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange bari mu Rwanda umuziki nyawo kandi mwiza.
Ati “Ni ibyiza gusa, abantu barashaka kureba Beenie man abaririmbira & ababyinira, ubu ndahari nta mpamvu yo gucyeka cyangwa kwifuza, mureke kuvumba ayo mwengewe, ndi hano mbazaniye umuziki mwiza.”
Beenie man ugeze mu Rwanda bwa mbere nk’uko yabivuze, abajije uko yabonye u Rwanda n’uko yumva ameze nyuma yo gukandagira mu Rwanda.
Yagize ati “Nje mu Rwanda nyuma ya genocide yahitanye abantu benshi, ariko kuza hano ntabwo ari umwijima ahubwo ni ukwishimira ubuzima, ni ukwakira ubuzima uko buri no kwakira ibyabaye.”
TANGA IGITEKEREZO