Akarere ka Musanze kegukanye imyanya yombi ya mbere mu marushanwa y’imbyino zigezweho n’iza gakondo yabereye kuri stade Ubworoherane ari nayo yasoje amarushanwa yazengurukaga igihugu cyose, yateguwe muri gahunda ya Fespad.
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare 2013, bwo hasojwe amarushanwa yahereye kuwa mbere, itsinda ry’inzobere ryashyizweho n’abateguye Fespad ryazengurukaga igihugu cyose ritoranya amatorero n’abantu babyina ku giti cyabo bahiga abanndi mu kubyina imidiho ishingiye ku njyana gakondo no mu njyana zigezwe.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ni imwe mu Ntara hatabonetse abarushanwa benshi ugereranije, kuko amatorero yitabiriye amarushanwa mu mbyino gakondo yari abiri gusa; Itorero Impeta y’Umuco ryaturutse mu Karere ka Musanze ni ryo ryabaye irya mbere, Itorero Urwibutso ryaserukiye Akarere ka Rulindo riba irya kabiri.
Naho amatsinda yahiganwe mu njyana zigezweho nayo yari babiri gusa; Strong Boys ry’i Musanze ryegukanye umwanya wa mbere, n’itsinda Impano Family ryo ryo mu Karere ka Rulindo riba irya kabiri.
Ababaye aba mbere muri buri cyiciro bahembwe ibihumbi 300, naho ababaye aba kabiri bahembwa ibihumbi 200; ay’imyanya ya gatatu yasubijweyo yose kuko habuze abayhiganwa.
Amatsinda yaturutse mu bihugu byo hanze nka Namibia, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabo bashimishije abari bateraniye muri Stade Ubworoherane.
Photos: Karekezi Parfait
TANGA IGITEKEREZO