00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka ya Beenie man n’impamvu yatumiwe muri Fespad 2013

Yanditswe na

Munyentwari Patrick & Kamanzi Venuste

Kuya 28 February 2013 saa 05:23
Yasuwe :

Umuhanzi Beenie Man uzwi ku kabyiniriro ka Doctor, amazina ye nyakuri ni Anthony Moses Davis, yavutse tariki 22 Kanama 1973, i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica.
Mu bwana bwe yakuriye mu gace kazwiho kugira abantu bashabutse kitwa “Waterhouse”. Se, Sidney Knowles yacurangiraga umuhanzi Jimmy Cliff wanafashije Beenie man kwinjira neza mu ruhando rwa muzika akanamuhuza n’ibindi byamamare by’abanyajamayika byari bigezweho nka Bob Marley, Peter Tosh n’abandi.
Ku muyaka 8 y’amavuko ni bwo (...)

Umuhanzi Beenie Man uzwi ku kabyiniriro ka Doctor, amazina ye nyakuri ni Anthony Moses Davis, yavutse tariki 22 Kanama 1973, i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica.

Mu bwana bwe yakuriye mu gace kazwiho kugira abantu bashabutse kitwa “Waterhouse”.
Se, Sidney Knowles yacurangiraga umuhanzi Jimmy Cliff wanafashije Beenie man kwinjira neza mu ruhando rwa muzika akanamuhuza n’ibindi byamamare by’abanyajamayika byari bigezweho nka Bob Marley, Peter Tosh n’abandi.

Ku muyaka 8 y’amavuko ni bwo Beennie Man yatsinze amarushanwa azwi nka Radio-Crochet.
Iyi nsinzi yamuhesheje amahirwe yo kubonana n’umutunganya indirimbo (Producteur) wari icyamamare cyane muri icyo gihe “Henry JunjoLawes”, wahise amwemerera kumukorera indirimbo yise “Too Fancy”, kuva ubwo atangira kujya aririmba mu bitaramo bitandukanye muri Jamaica ndetse akomeza gukorana n’abanyamuziki batandukanye n’inzu zitunganya muzika zinyuranye.

Mu 1983, Beenie amaze kuzuza imyaka 10 nibwo yangiye kugaragara mu bitaramo bikomeye cyane, ndetse no gukora indirimbo n’abantu bari bakunzwe icyo gihe muri Jamaica ndetse aza no gusohora umuzingo windirimbowe wa mbere yise “The Invincible Beenie Man: 10- Year-Old Deejay Wonder” yakozwe na Bunny Lee.
Nyuma yaje gusa n’uhagaritse umwugawe w’ubuhanzi ntiyakora indirimbo n’imwe mu gihe cy’imyaka mike, ariko ntiyajya kure y’umuziki n’abo bakoranaga.

Uko yatangiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga:

Mu 1992, Beenie Man nibwo yongeye kwigaragariza abakunzi b’umuziki we mu iserukiramuco ryiswe “Reggae Sunsplash”, Ahamenyera umuDJ wari icyamamare ndetse wari ukunzwe cyane mu njyana ya Dancehall y’icyo gihe witwa Bounty Killer.
Beenie aza kumurega ko yiganye amagambo intero ye igira iti “people dead” (Abaturage bapfuye ugenekereje mu kinyarwanda), biba intangiriro y’amakimbirane yamaze igihe kirekire hagati y’aba bahanzi bombi.

Abakunzi b’aba bahanzi bombi bongeye kubona agahenge nyuma y’uko Beenie Man avuye mu Mujyi wa KingSton nyuma yo kubuzwa amahoro ndetse no gurwa ku rukiniro (stage) ku gihe igihugu cyose cyishimiraga uruzinduko Nelson Mandela yari yahagiriye muri Jamaica.
Beenie man yongeye kugaruka hashize umwana umwe ndetse agaruka yarahindutse cyane, yiyunga na DJ Bounty Killer kumugaragaro ndetse banakorana umuzingo mushya yise “Guns Out”.

Beenie man yaje gukora indirimbo “No Mama no Cry” ijya gusa cyane n’indirimbo “ No Woman No Cry” ya Bob Marley, yavugaga kw’ihohoterwa, akuye inganzo ku rupfu rw’umuDJ witwaga Pan Head, nawe wari ukunzwe cyane.
Iyi ndirimbo yagiye iyobora intonde z’indirimbo zikunzwe cyane muri Jamaica zitandukanye ndetse ituma akundwa cyane muri Jamaica.

N’ubwo muri icyo gihe ibyiciro byose by’abanyajamayika byari byibasiwe cyane n’ubwicanyi, iyi ndirimbo yasaga n’ibyamagana ntacyo yahinduye cyane gusa yasize Sly and Robbie batunganije(producteurs) iyi ndirimbo ari abavu rikijyana mu rubyiruko ndetse baza no gukoresha ayo mahirwe mu kuyobora urubyiruko rwinshi mu myemerere ya rastafari (imyemerere y’Abarasita), imwe mu myemerere ishingiye ku gisekuru cy’abanyafurika ariko ikangurira abantu gukundana, kubahana no gukunda amahoro.

Ubwo aheruka muri Kenya mu mwaka wa 2011, yavuze ko impamvu zo gukundwa kwe nta kindi yishingikirije uretse ko umuziki awufata nk’ubuzima bwe bwa buri munsi ndetse ko yishimiye kugera muri Afurika kandi ko muri Afurika ari nk’iwabo.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere “RDB” cyateguye Fespad 2013, mu kiganiro n’abanyamakuru bwavuze ko mu mpamvu zatumye batumira Beennie man muri Fespad ari uko ari umurwanashyaka, akunda afurika (pan-africanist) kandi n’indirimbo ze zibyinitse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .