00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fespad 2013 yatangijwe ku mugaragaro hashimangirwa ko umuco ufatiye runini iterambere

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 25 February 2013 saa 06:01
Yasuwe :

Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino, Fespad 2013, ku nshuro yaryo ya munani ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Mitali Protais kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, mu gikorwa cyaranzwe n’imbyino zo mu mico itandukanye yo mu bihugu birenga icyenda byo muri Afurika, uhereye ku Rwanda.
Iki gikorwa cyabereye i Remera kuri Petit Stade, cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, umufasha w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu (...)

Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino, Fespad 2013, ku nshuro yaryo ya munani ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Mitali Protais kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, mu gikorwa cyaranzwe n’imbyino zo mu mico itandukanye yo mu bihugu birenga icyenda byo muri Afurika, uhereye ku Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye i Remera kuri Petit Stade, cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, umufasha w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri n’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ari na cyo cyateguye iri serukiramuco, wahaye ikaze abaryitabiriye anizeza buri wese ko mu cyumweru rizamara hari byinshi bidasanzwe biteganyijwe hirya no hino mu gihugu.

Afungura ku mugaragaro iri serukiramuco ryanabayemo ituritswa ry’ibishashi bita "fireworks/feux d’artifices" mu gihe kigera ku minota icumi, Minisitiri Mitali Protais ufite umuco mu nshingano ze yagaragaje ko umuco uramutse udahawe agaciro nta terambere ryashoboka. Yashimiye byimazeyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuba warahisemo u Rwanda nk’igihugu kizajya gitegura iri serukiramuco buri myaka ibiri, asaba ibihugu byose byo ku mugabane wa Afurika kujya byitabira iki gikorwa.

Abahanzi bo mu Rwanda baririmba ku giti cyabo indirimbo zo mu njyana zigezweho nka Ricky Password, King James, Riderman, Bruce Melodie na Gaby uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, kimwe n’itsinda Sick City Entertainment bahawe rugari banyura abakunzi b’imbyino na muzika muri rusange bari buzuye Petit Stade.

Usibye abaririmba ku giti cyabo hari kandi na Makanyaga Abdul n’itsinda rye, baririmbye zimwe mu ndirimbo za karahanyuze mu gihe kirenga iminota 15 sitade hafi ya yose ikanyeganyega; kimwe n’igihe itsinda Holy Jah Doves ryaririmbaga indirimbo Maguru n’izindi ryifashishije ibikoresho bitandukanye bya muzika birimo n’inanga ndetse n’ibindi bya gakondo.

Abahanzi nka Keko, umukobwa w’umuraperi ukomoka muri Uganda ukomeje kwigaragaza cyane ku mugabane wa Afurika, kimwe n’abagize itsinda Camp Mulla bakomoka muri Kenya na bo bashimishije abatari bake.

Mu mbyino zo mu mico gakondo yo hirya no hino muri Afurika, u Rwanda rwahagarariwe n’itorero Urukerereza ryongeye kugaruka nyuma y’igihe kitari gito risa n’iryari ryarahagaze. Ababyinnyi baryo baje bitwaje uduseke, havamo inuma ziraguruka ubwo badupfunduraga. Hari kandi itorero ry’abana bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 12 na 18 biyise “Imena,” na bo bagaragaje ubuhanga mu mbyino zo mu muco wa Kinyarwanda.

Umurishyo w’ingoma zo mu gihugu cy’u Burundi na wo washimishije abatari bake, kimwe n’imbyino zo mu itorero ryo mu gihugu cya Misiri aho usanga abakobwa bazunguza amayunguyungu naho abahungu bakikaraga; cyangwa se Abakongomani baje bambaye imyenda ikoze mu magunira banisize amabara mu maso no mu gatuza. Abagande babyinaga badingisa, ndetse n’amajwi meza yaherekezaga imbyino zabo muri Namibiya byose byanyuze abatari bake.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko Fespad 2013 ifungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu, ariko ubwo ibirori byarimo bitangira byaje kurogowa n’imvura y’umurindi yaguye mu masaha y’umugoroba mu Mujyi wa Kigali byimurirwa ku cyumweru mu gikorwa benshi bagaragaje ko bishimiye uburyo cyari giteguranye ubuhanga.

Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino “Fespad” ryatangijwe mu mwaka wa 1998 n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) waje guhinduka Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ubu ukaba warahisemo ko iri serukiramuco ryajya ribera mu Rwanda buri myaka ibiri.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru intara zose z’igihugu zizakira ibikorwa bitandukanye bya Fespad, imijyi itandukanye yo mu gihugu nka Karongi, Rwamagana, Huye na Musanze abayituye bakazabyina mu njyana zo mu bihugu birenga icyenda byitabiriye iri serukiramuco. Ku wa Gatandatu tariki ya kabiri Werurweuyu mwaka Abanyakigali bazataramana n’umuhanzi wo muri Jamaica Moses Davis uzwi ku izina "Beenie Man", icyamamare mu njyana ya Dancehall ku rwego rw’Isi.

Minisitiri Mitali Protais yashimangiye ko umuco ufatiye runini iterambere
Bruce Melodie, umuhanzi umaze igihe gito ashyize hanze indirimbo ze za mbere ariko kuri ubu umaze kwigarurira abakunzi batari bake mu Rwanda
King James watangiye aririmba zimwe mu ndirimbo ze zituje, yaje guhindura injyana benshi muri Petit Stade barahaguruka barabyina
Riderman ubwo yaririmbaga ni bake mu bitabiriye Fespad 2013 basigaye bicaye muri Petit Stade
Abakunzi ba muzika n'imbyino bari bizihiwe
Ricky Password na gitari ye ari gushimisha abitabiriye Fespad 2013
Gaby yanyuze benshi ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise "Amahoro"
Abakunzi ba muzika n'imbyino bari bizihiwe
Ras Kayaga bakunze kwita 'Maguru' n'itsinda rye Holy Jah Doves bajyanye abitabiriye Fespad mu njyana ya Reggae n'iya gakondo
Makanyaga Abdul na Band ubwo barimo baririmba indirimbo bakunze kwitwa "Igisope"
Aba babyinnyi ba Band ya Makanyaga Abdul bashimishije abatari bake ubwo barimo banyuka zimwe mu ndirimbo zagacishijeho mu myaka yo hambere
Abasore n'inkumi bo mu itsinda Sick City Entertainment na bo babyinnye imbyino zigezweho
Camp Mulla, itsinda ryakubutse mu gihugu cya Kenya rigizwe n'abasore batatu Taio Tripper, Shappa Man, K'Cous n'umukobwa umwe Miss Karun
Keko, umugandekazi ufatwa nk'umwe mu bakobwa bitwara neza kurenza abandi mu njyana ya Hip Hop muri Afurika yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikomeje kubica bigacika mu karere
Hari abatihanganiraga kwicara ubwo habaga harimo indirimbo bakunda bagahaguruka bakabyina
Itsinda ry'ababyinnyi n'abaririmbyi baturutse muri Namibiya
Ababyinnyi b'itorero ryo mu Misiri, ab'abahungu babyinisha inkoni banikaraga, abakobwa bakazunguza amayunguyungu
Congo Kinshasa ifite imbyino gakondo z'amoko menshi
Abakongomani bari bisize amabara mu maso no mu gatuza
Umurishyo w'Ingoma z'abarundi benshi bawukundira umwihariko wawo
Ingimbi n'abangavu bo mu itorero Imena bagaragaje ko umuco bakiwusigasira
Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryongeye kwigaragaza rigizwe n'abantu benshi kandi babyina mu buryo busobanutse
Intore zo mu itorero Urukerereza zahamirije biratinda

Amafoto: Parfait Karekezi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .