Amarushanwa akomeje ahuza amatorero n’abantu ku giti cyabo mu njyana zishingiye ku muco gakondo n’izigezwe muri gahunda ya Fespad, kuri uyu wa kane arasoreza mu Ntara y’Amajyaruguru kuri stade Ubworoherane.
Mu cyumweru cy’iserukiramuco nyafurika ry’imbyino “Fespad” hateguwe amarushanwa, aho amatorero n’abantu babyina ku giti cyabo baba baturutse mu turere dutandukanye tugize Intara bahurizwa hamwe bakarushanwa, batatu bahize abandi mu muco gakondo na batatu mu njyana zigezwe bagahembwa netse bakanatumirwa mu nkera nkuru izasoza iri serukiramuco tariki 2 Werurwe 2013.
Aya marushanwa yahereye mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali kuwa mbere w’iki cyumweru, kuwa kabiri mu Ntara y’Amajyepfo, kuwa gatatu Iburengerazuba, akaba agiye gusorezwa i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
TANGA IGITEKEREZO