00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fespad irakataje mu Ntara y’Amajyepfo(Live)

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi & Steven Ndizeye

Kuya 26 February 2013 saa 12:49
Yasuwe :

Nyuma y’i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, Fespad kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse bikaba biteganijwe ko naho habera amarushanwa yo kubyina mu mudiho w’injyana gakondo n’izigezweho.
Ibi birori bibera mu nzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Huye, hararushanwa Garuka urebe (itorero ry’abagororwa bo muri gereza ya Muhanga) n’Imanzi zo mu Karere ka Huye mu njyana z’umuco gakondo n’Inshoza mu mbyino zigezweho n’abandi.
Aimable Twahirwa (...)

Aimable Twahirwa uyoboye akanama nkemurampaka muri aya marushanwa yavuze ko ikintu gikuru bareba ari umwihariko n’udushya urushanwa agaragaza mu mbyino, uko yashimishije abantu, uko yaserutse n’ibindi.
Abandi bagize akanama nkemurampaka ni Masamba, Maria Yohana na Umuliza (mu njyana gakondo), Hitimana Astelie na Mutabazi Emery (mu njyana zigezweho).

Amarushanwa y’imbyino zishingiye ku mudiho gakondo:

Garuka urebe yafunguye aya marushanwa:

Iri torero ryagaragaje ko n’ubwo bari muri gereza batibagiwe umuco gakondo w’Abanyarwanda bavuza amakondera, bavuga amazina y’inka n’imikino itandukanye nk’igisoro.

Intore n'ababyinnyi ­ba Garuka urebe
Itorero rya Garuka urebe ryo muri gereza ya Muhanga
Garuka urebe bakina ­igisoro

Habimana Emmanuel urushanwa ku giti cye

Umusore w’imyaka 21 ucuranga inanga na mugenzi we umuvugiriza umuduri.

Habimana na mugenziw­e

Itorero Imanzi ryo mu Karere ka Huye

Iri torero ryanishimiwe n’abantu benshi, ryaje bigaragara ko ryiteguye bihagije dore ko bari banubatse ibintu bitandukanye bigaragaza uko abanyarwanda bakera babagaho, nk’inzu ya kinyarwanda, inkike z’urugo n’ibindi.

Aha bagara­gazaga uburyo Aba­nyarwanda bo hambere basangirag­a
Intore n'ababyinnyi b­'itorero Imanzi bago­rora imbavu

Amarushanwa mu njyana zigezweho

Riberakurora Felicien

Muri gitari yashimishije benshi kubera indirimbo nziza ikangurira abantu kugira umuco mwiza w’ubutwari, gukunda igihugu n’ibindi.

Riberakurora Felicien

Itsinda Inshoza

Iri tsinda ryabyine imbyino zitandukanye bitewe n’umuco, ahanini ryibanze ku mico y’abanyafurika.

Inshoza Group
Umusore wo mu Nshoza yatakawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .