00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FESPAD mu gitaramo “Gala Night” umuziki washimishije imbaga

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 28 February 2013 saa 07:25
Yasuwe :

Iserukiramuco FESPAD mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare 2013 ryakomereje mu gitaramo , “Gala Night”, cyashimishije abantu bataramiwe n’Umunyanijeriya, Femi Anikulapo Kuti uririmba mu njyana ya Afro Beat yavumbuwe na Se.
Igitaramo cyaranzwe n’umuziki ucuranze unabyinwa imbona nkubone “Live” muri Serena Hotel, Femi Kuti yaririmbye yifashishije ibicurangisho byinshi birimo Saxophone icyuma cy’umurage akomora kuri se, imirya y’inanga, ibinyuguri, Piyano n’ibindi bikoresho by’umuziki wa gakondo. (...)

Iserukiramuco FESPAD mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare 2013 ryakomereje mu gitaramo , “Gala Night”, cyashimishije abantu bataramiwe n’Umunyanijeriya, Femi Anikulapo Kuti uririmba mu njyana ya Afro Beat yavumbuwe na Se.

Igitaramo cyaranzwe n’umuziki ucuranze unabyinwa imbona nkubone “Live” muri Serena Hotel, Femi Kuti yaririmbye yifashishije ibicurangisho byinshi birimo Saxophone icyuma cy’umurage akomora kuri se, imirya y’inanga, ibinyuguri, Piyano n’ibindi bikoresho by’umuziki wa gakondo.

Femi Anikulapo Kuti aririmba imbona nkubone

Usibye Femi, n’abahanzi bataramye nka Liza Kamikazi na Mighty Popo mu njyana z’umuco gakondo.

Mighty Popo watangije iki gitaramo yicurangiraga inanga, afashijwe na producer Aaron Nitunga wamucurangira gitari, amufasha no kuririmba, umuhanzi Mani Martin nawe arimo kumufasha kuririmba mu ndirimbo z’Ikinyarwanda kuko asanzwe anacuranga injyana z’umuco nyafurika.

Liza Kamikazi wiyerekanye mu njyana gakondo z’umuco nyarwanda zivanze n’uwa kinyafurika, yaririmbye atuje, ariko akanyuzamo agafasha abamubyiniraga kinyarwanda.

Liza yaririmbaga acurangirwa gitari n’umugabo we, David Wald , wanamufashaga mu nyikirizo y’indirimbo.

Mu mbaga y’abitabiriye igitaramo muri Serena Hotel, harimo abanyarwanda n’abanyamahanga biganjemo abitabiriye iserukiramuco FESPAD, hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco, Protais Mitali, Umuyobozi w’agateganyo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi n’abandi.

Liza Kamikazi aririmba
Abayobozi barimo Minisitiri w'Umuco na Siporo, Protais Mitali, Umuyobozi wa RDB, Akamanzi Claire n'abandi byageze aho nabo barabyina
Ntawasigaye yicaye atabyinnye
Popo yatwawe n'umurya w'inanga
Producer Aaron Nitunga
Mani Martin yaririmbaga yatwawe
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye igitaramo
Femi yigaragaje aririmba, anacuranga ibyuma bitandukanye


Photo: Parfait Karekezi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .