00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FESPAD yakomereje i Rwamagana mu marushanwa y’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 25 February 2013 saa 06:58
Yasuwe :

Nyuma ya Kigali, iserukiramuco nyafurika ry’imbyino FESPAD ryakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013. Amatorero y’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, Imirishyo y’ingoma n’abahanzi ni bimwe mu byashimishije abitabiriye iri serukiramuco.
Nubwo Rwamagana ari ko karere kakiriye iri Serukiramuco mu Ntara y’Iburasirazuba uturere tugize iyi ntara twari twohereje amatorero n’abahanzi baduhagararira mu marushanwa y’indirimbo n’imbyino. (...)

Nyuma ya Kigali, iserukiramuco nyafurika ry’imbyino FESPAD ryakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gashyantare 2013. Amatorero y’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, Imirishyo y’ingoma n’abahanzi ni bimwe mu byashimishije abitabiriye iri serukiramuco.

Nubwo Rwamagana ari ko karere kakiriye iri Serukiramuco mu Ntara y’Iburasirazuba uturere tugize iyi ntara twari twohereje amatorero n’abahanzi baduhagararira mu marushanwa y’indirimbo n’imbyino.

Akarere ka Gatsibo kaserukiwe n’itorero Amariza y’u Buganza, Kirehe baserukirwa n’itorero Uruhongore rw’Umuco, Ngoma iserukirwa n’itorero Impumuro Nziza, Nyagatare iserukirwa n’itorero Benimpano, Rwamagana baserukirwa n’itorero Imanzi, Bugesera iserukirwa n’itorero Imanzi.

Mu mbyino za kizungu Akarere ka Gatsibo kaserukiwe n’umuhanzi Nsanzabaganwa Mubarak, Ngoma haza itsinda Lovely Hope Ltd, Nyagatare baserukirwa n’umuhanzi Kantengwa Mediatrice, Rwamagana haza Bernard, Bugesera baserukirwa n’itsinda Imanzi.

FESPAD 2013 mu Ntara y’Iburasirazuba ubwo ryafungurwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi ntara Makombe Jean Marie Vianney, yatangaje ko batazahwema guharanira icyateza imbere umuco.

Karangwa Anaclet, Ushinzwe Amarushanwa y’Imbyino ku rwego rw’Igihugu muri FESPAD we yagize ati “Tujya no hanze y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumurikira abandi baturage bari mu ntara ibyiza by’iri serukiramuco. Twatangiriye i Rwamagana, ariko abo mu Ntara y’Iburasirazuba baturutse mu turere twabo baje kumurika imbyino n’ibihangano byabo hano bigizwe n’imbyino za gakondo n’imbyino za kizungu. Tuzakomereza i Huye (mu Ntara y’Amajyepfo ahazamurikirwa imbyino), Karongi (Iburengerazuba) na Musanze (Amajyaruguru).”

Mu marushanwa ya FESPAD 2013 abagenzuzi barimo Mariya Yohani uzwi ku ndirimbo “Insinzi bana b’u Rwanda”, Intore Massamba n’abandi batanu, ni bo bagenzuzi batanga amanota ku barushanwa.

Mbere y'uko ibirori bitangira, abahagarariye amatorero babanje gutora uko bari bukurikirane mu kumurika ibyabo
Mu muco nyarwanda n'abagabo barabyina bikizihira ijisho
Mu mbyino zitandukanye, uturere tw'Intara y'Iburasirazuba twagaragaje umuco nyarwanda
Mu muco nyarwanda n'abagabo barabyina bikizihira ijisho
Kubuganiza amata ni bimwe mu biranga umuco nyarwanda byamuritswe muri FESPAD 2013
Mu byamuritswe by'umuco nyarwanda harimo n'imbyino
Umugenzuzi Mariya Yohana yakurikiranye uko uturere twarushanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .