00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu birindwi byagaragaye bwa mbere muri Fespad 2013

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 26 February 2013 saa 12:01
Yasuwe :

Fespad ku nshuro ya munani, yatangiye ku mugaragaro tariki 24 Gashyantare itangirana n’inkera yanitabiriwe n’umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame.
Iyi nkuru iragaragaza ibintu birindwi byagaragaye muri Fespad ya 2013 abikagaragara ari ku nshuro ya mbere bigaragaye muri Fespad:
– Ibaye mu mwaka w’igiharwe: Ni ubwa mbere Fespad ibaye mu mwaka w’igiharwe. Umwaka wa 2013 ni igiharwe, bitandukanye n’indi myaka yabayemo kuko yatangiye mu mwaka w’1998, igakomeza mu 2000, 2002, 2004, 2006, 2008, (...)

Fespad ku nshuro ya munani, yatangiye ku mugaragaro tariki 24 Gashyantare itangirana n’inkera yanitabiriwe n’umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame.

Iyi nkuru iragaragaza ibintu birindwi byagaragaye muri Fespad ya 2013 abikagaragara ari ku nshuro ya mbere bigaragaye muri Fespad:

-Ibaye mu mwaka w’igiharwe: Ni ubwa mbere Fespad ibaye mu mwaka w’igiharwe. Umwaka wa 2013 ni igiharwe, bitandukanye n’indi myaka yabayemo kuko yatangiye mu mwaka w’1998, igakomeza mu 2000, 2002, 2004, 2006, 2008, 2010.

 Ibaye nyuma y’imyaka itatu: Ubusanzwe Fespad kuva yatangira mu1998 yagiye iba buri nyuma y’imyaka ibiri, ariko kuri iyi nshuro ibaye nyuma y’imyaka itatu. Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda RDB ishinzwe kuyitegura ivuga ko noneho rigiye kujya riba buri nyuma y’imyaka ibiri nk’uko bisanzwe.

 Ubusanzwe Fespad yabaga ari nko gushimisha abantu no kwidagadura. Yego hatangirwagamo ubutumwa hakabamo n’amarushanwa ku rwego rw’igihugu, ariko nta kintu gifatika gisigara nk’urwibutso. Guhera ubu hagiye kujya habaho amarushanwa nyafurika yo kubyina uyatsinze ahabwe igihembo (Fespad 2013 African dance competition winner).

 Ni yo Fespad ibaye mu bihe byo hasi (low season): Ubusanzwe Fespad yakundaga kuba mu bihe by’ibiruhuko, ibyo bakunze kwita ibihe byo hejuru (High season) mu rwego rw’ubucuruzi n’ubukerarugendo bikaba ari ibihe bikunze kurangwa no kwishimisha no gukoresha amafaranga cyane. Iyi ni imwe mu mpamvu Fespad yakundaga kwitabirwa cyane.

Kuri iyi nshuro RDB yavuze ko bayiteguye mu gihe nk’iki cyo hasi, kugira ngo barebe uburyo iri serukiramuco rikunzwe kandi barusheho no gukurura abakerarugendo benshi bashobora kuza mu Rwanda bazanywe na Fespad gusa.

 Ni yo Fespad ya mbere imihango yo kuyifungura isubitswe kubera ibibazo by’imvura ikomeye.

 Ni ubwa mbere abayitabiriye bakoze umuganda rusange, nk’uko byatangajwe ku wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013 ubwo amatsinda atandukanye yari yavuye mu bihugu bitandukanye yajyaga gukorera umuganda i Nyandungu.

 Ni yo Fespad ya mbere ibaye ku Minisiteri ifite umuco mu nshingano ari n’umwe mu bafatanyabikorwa b’ibanze ba Fespad iyobowe na Minisitiri Protais Mitali nka Minisitiri w’umuco na Siporo, kuko iyaherukaga muri 2010 yabaye ifitwe mu nshingano n’uwahoze ari Minisitiri w’urubyiruko, umuco na Siporo Habineza Joseph.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .