00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abahanzi 10 baje muri FESPAD bahembwe miliyoni n’ibihumbi 700

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 26 February 2013 saa 01:12
Yasuwe :

Mu marushanwa yabereye i Rwamagana, mu bahanzi icumi bahatanaga, itorero Impumuro nziza ry’i Ngoma n’Umuhanzi Twagiramungu Bernard w’i Rwamagana ni bo babaye aba mbere.
Mu bahanzi icumi bahatanaga mu Iserukiramuco ryabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere Tariki ya 25 Gashyantare, Itorero Impumuro Nziza ryaturutse mu karere ka Ngoma ryaje ku mwanya wa mbere, Twagiramungu Bernard waturutse mu karere ka Rwamagana, mu njyana ya Hip Hop, yegukana umwanya wa mbere mu (...)

Mu marushanwa yabereye i Rwamagana, mu bahanzi icumi bahatanaga, itorero Impumuro nziza ry’i Ngoma n’Umuhanzi Twagiramungu Bernard w’i Rwamagana ni bo babaye aba mbere.

Mu bahanzi icumi bahatanaga mu Iserukiramuco ryabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere Tariki ya 25 Gashyantare, Itorero Impumuro Nziza ryaturutse mu karere ka Ngoma ryaje ku mwanya wa mbere, Twagiramungu Bernard waturutse mu karere ka Rwamagana, mu njyana ya Hip Hop, yegukana umwanya wa mbere mu mbyino za kizungu.

Uko amatorero yakurikiranye, Ngoma yaserukiwe n’itorero Impumuro Nziza ryabaye irya mbere, Nyagatare iserukirwa n’itorero Benimpano ryabaye irya kabiri, Bugesera iserukirwa n’itorero Imanzi ryaje ku mwanya wa gatatu, Kirehe iserukirwa n’itorero Uruhongore rw’Umuco ryabaye irya kane, na ho Rwamagana n’itorero Imanzi ryaje ku mwanya wa gatanu.

Mu mbyino za kizungu, Rwamagana yaserukiwe n’umuhanzi Twagiramungu Bernard wabaye uwa mbere, Bugesera iserukirwa n’itsinda Imanzi ryabaye irya kabiri, Ngoma iserukirwa n’itsinda Lovely Hope Ltd ryaje ku mwanya wa gatatu, Gatsibo yaserukiwe n’umuhanzi Nsanzabaganwa Mubarak waje ku mwanya wa kane, na ho Nyagatare iserukirwa n’umuhanzi Kantengwa Mediatrice wabaye uwa gatanu.

Muri buri cyiciro, uwa mbere yahembwe ibihumbi Magana atatu, uwa kabiri ahembwa ibihumbi Magana abiri, uwa gatatu ahabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu, uwa kane n’uwa gatanu bahembwa ibihumbi ijana.

Iri rushanwa ryateguwe n’ikigo cy’iterambere mu Rwanda (RDB).

Itorero Impumuro nziza ryabaye irya mbere
Twagiramungu Bernard mu njyana ya Hip Hop
Guhatanira umwanya wa mbere ntibyari byororshye
Abakemurampaka n'abandi bakurikirana irushanwa

Photo: Ndizeye Steven


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .