Nyuma y’iminsi isaga icyumweru itorero ry’igihugu “Urukerereza” rimaze ryitoza, rivugako ribona rifite amahirwe menshi yo kuba irya mbere muri Fespad kuko ngo nta wundi muco ushobora guhangana n’uw’Abanyarwanda mu marushanwa.
Mwanafunzi Albert, umwe mu batoza b’Urukerereza, yabwiye IGIHE ko bamaze icyumweru gishize bitoza, imyitozo yiyongera ku bushobozi ababyinnyi barwo basanganywe, kuburyo biteguye guhiga amatorero y’ibindi bihugu byaje muri Fespad ya 2013.
Yagize ati “Nk’uko bisanzwe mu marushanwa intego iba ari ugutsinda. Aba ni abakinnyi bamaranye igihe kandi si ubwa mbere bahura, tuzakora imbyino z’abahungu bavanze n’abakobwa, umuhamirizo w’intore n’umurishyo w’ingoma, kandi muri ibyo turi indashyikirwa.”
Akomeza avuga ko bari kwerekana imikino myinshi ishoboka ariko babasabye gusigarana abakinnyi 15 gusa, bazatoranywa hakurikijwe abafite ubushobozi bwo gukora no gukina byinshi mu itorero (polyvalent), kugira ngo batazaba barusha umubare andi matorero.
Abajijwe niba hari ikindi gihugu yumva bashobora guhangana, Mwanafunzi yasubije ko ntacyo muri Afurika, kuko ngo umuco w’Abanyarwanda ari intashyikirwa, abajya kubagwa mu ntege ni Abarundi ku murishyo w’ingoma.
TANGA IGITEKEREZO