00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyanijeriya Ice Prince yasesekaye i Kigali, ese ni muntu ki?

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 1 March 2013 saa 08:11
Yasuwe :

Panshak Zamani uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Ice Prince” yavukiye muri leta ya Niger imwe muzigize igihugu cya Nigeria,mu Mujyi wa Minna, kuri Mr na Mrs Nasara Zamani.
Ariko ku myaka ibiri gusa yaje kwimukira muri leta yitwa Plateau, mu Mujyi uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane witwa Jos ari naho yigiye amashuri abanza ku ishuri ribanza ryitiriwe mutagatufu Murumbu ari naryo shuri ryizeho abasore babiri b’impanga bagize itsinda rya P-Square n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Nigeria (...)

Panshak Zamani uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Ice Prince” yavukiye muri leta ya Niger imwe muzigize igihugu cya Nigeria,mu Mujyi wa Minna, kuri Mr na Mrs Nasara Zamani.

Ariko ku myaka ibiri gusa yaje kwimukira muri leta yitwa Plateau, mu Mujyi uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane witwa Jos ari naho yigiye amashuri abanza ku ishuri ribanza ryitiriwe mutagatufu Murumbu ari naryo shuri ryizeho abasore babiri b’impanga bagize itsinda rya P-Square n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Nigeria “Super Eagles” n’ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza Mikel Obi.

Muri uwo Mujyi wa Jos ni naho yakomereje amashuri yisumbuye.
Mu mwaka w’1998, nibwo yatangiye kwiyandikira indirimbo ze zo mu njyana ya Hip hop, ndetse atangira no kujya aririmba mu bitaramo bitandukanye byaberaga ku ishuri yigagaho.

Mu mwaka w’2001, nibwo yatangiye kujya mu nzu zitunganyirizwamo muzika (studios), atangira gukora indirimbo ndetse no guhura n’abantu batandukanye bo mu muziki wa Nigeria.

Mu mwaka w’2002, Ice Prince yahuye n’inshuti ze bashinga itsinda bise “Ecomog Squad” n’ubwo bataje kumarana igihe kirekire kuko nyuma y’umwaka umwe gusa bahise batandukana.

Mu mwaka wa 2004, nibwo yatangiye gukora indirimbo zirakundwa cyane atangira kuba icyamamare muri Nigeria kugeza n’ubu.

Ice Prince gukura akunda abahanzi nka Notorious B.I.G, Rakim, Jay-Z, Common, Talib Kweli, Kanye West, Ludacris, Busta Rhymes, Lauryn Hill. M.I na Jesse Jagz, biri mubyatumye aha umuzikiwe icyerekezo uhagazeho muri iki gihe.

Aje mu Rwanda ku nshuro ya mbere, akaba aje mu iserukira mucyo nyafurika ry’imbyino Fespad rikomeje kubera hano mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 24 Gashyantare 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .