Inkera yo gusoza Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino yatangijwe ku mugarararo n’umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, Rica Rwigamba n’ibyishimo byinshi ko bari basengeye ko imvura itaza kongera kwica ibi birori nk’uko yatumye imihango yo gutangiza Fespad isubikwa ntibere ku itariki yari yateganijwe.
Nyuma y’ijambo rya Rica Rwigamba, amatorero y’ibihugu bitandukanye yagiye afata umwanya muto wo kugaragariza abari muri Stade Amahoro bimwe mu bigize umuco gakondo w’ibihugu bakomokamo binyuze mu mbyino.
Abarundi ku ikubitiro nibo batangiye mu ngoma zabo zanyuze benshi, Abakongomani, Misiri, Namibia, Itorero ry’ u Rwanda “Urukerereza” narwo rwashimishije benshi hasoza Uganda.
Mubyakomeje kugenda bigarukwaho n’abayobozi batandukanye bafashe amajambo bashimiye by’umwihariko ibihugu byitabiriye iyi Fespad ya 2013.
Mitali Protais, Minisitiri w’umuco na Siporo ari nawe wasoje ku mugaragro Fespad 2013, yongeyeho ko ubu bucuti hagati y’ibihugu bya Afurika buzakomeza gushimangirwa.
Minisitiri Mitali yaboneyeho no kwisegura kumakosa avuga ko ngo yagaragaye cyane cyane mu ntangiriro ry’iyi Fespad ariko anashimangira ko byabahaye isomo rizabafasha gutagura iby’ubutaha.
Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gushyikiriza ibihembo ibihembo amatorero y’ibihugu byitabiriye Fespad 2013 yatsindiye, gusa Abo muri Uganda n’u Rwanda bo ntabyo babonye n’ubwo babitsindiye.
Nyuma ibihembo by’Abagande n’Abanyarwanda byaje kuboneka babibazanira muri Stade hasi.
Jay Polly yongeye kugaragaza ko akunzwe n’urubyiruko rwinshi dore ko ubwo yatangiraga kuririmba abatari bacye bahise bisuka mu kibuga cyo hasi kandi bitari byemewe.
Nyuma yo kubona ko abafanabe benshi bashaka kumusanga ariko police ikababuza, bigatuma basimbuka kandi bashobora kuhavunikira yahisemo kuvuga ati "Ababishaka mwese muze hano hasi munyegere".
Igice kinini cy’abari bicaye muri stade bahise biroha mu kibuga batangira kubyinana nawe.
TANGA IGITEKEREZO