00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na DRC nibyo bihugu byegukanye imyanya ikomeye muri Fespad

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 1 March 2013 saa 06:33
Yasuwe :

Nyuma y’amarushanwa atoroshye yahuzaga amatorero y’ibihugu bitandukanye byitabiriye Fespad n’u Rwanda rwayakiriye, ibihugu byose byatsindiye ibihembo mu byiciro bitandukanye ariko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nibo begukanye imyanya ibiri ikomeye.
Inkera yatangijwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakurikiraho Misiri, Abarundi, Namibia, Uganda hasoza u Rwanda. Nyuma akanama k’abakemurampaka kari kagizwe n’umunyamerikakazi Elizabeth Spockman, Papy Ebotany na (...)

Nyuma y’amarushanwa atoroshye yahuzaga amatorero y’ibihugu bitandukanye byitabiriye Fespad n’u Rwanda rwayakiriye, ibihugu byose byatsindiye ibihembo mu byiciro bitandukanye ariko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nibo begukanye imyanya ibiri ikomeye.

Inkera yatangijwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakurikiraho Misiri, Abarundi, Namibia, Uganda hasoza u Rwanda.
Nyuma akanama k’abakemurampaka kari kagizwe n’umunyamerikakazi Elizabeth Spockman, Papy Ebotany na Emery Mutabazi kajya kwiherera kugira ngo bateranye amanita.

Mu kugaruka ubwo benshi bari biteze ko bagiye kubona igihugu cya mbere mu barushanijwe bose, ndetse benshi bashyira mu majwi u Rwanda.

Uwasomye amanita yaje gutangirira ku Barundi avuga ko ari bo bitwaye neza kurukiniro (Best performance on stage), Urukerereza rwari ruhagarariye u Rwanda rwitwara neza mu kugaragaza imbyino nziza (Best choreography), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwara neza mu kubahiriza igihe, Abanyamisiri begukana umwanya wo kuba ari bo bakunzwe kandi bafanwe cyane n’abari muri Petit Stade, Namibia begukana umwanya wo kuba aribo bumvikanishije ubuhanga mu miririmbire naho Abagande bashimirwa kuba aribo bakunzwe cyane n’akanama nkemuraka.

IGIHE yavuganye Emery Mutabazi umwe mubari bagize akanama nkemurampanka atubwira ko impamvu batatangaje igihugu cyarushije ibindi ari uko buri gihugu ari icyambere iwabo, bityo bakaba badashobora kuvuga ko igihugu runaka cyarushije ibindi kandi nabyo ari ibya mbere iwabo.

Ati “Mu maserukiramuco nk’aya igihugu cyegukanye umwanya w’imbyino nziza (Best choreography) n’icyegukanye umwanya wo kubahiriza igihe nibyo biba bibonye imyanya ikomeye kuru iyindi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .