00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Femi Kuti, umwana w’uwahanze injyana ya Afro Beat arataramana n’Abanyarwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 27 February 2013 saa 04:04
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, umuhanzi ukomoka muri Nigeria witwa Femi Anikulapo Kuti ufite se watangije injyana ya ‘Afro Beat’; arataramira abaturarwanda muri Serena Hotel hamwe n’abahanzi mu muziki w’ako kanya (‘Live’) bacuranga ‘Saxophone’, inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki gakondo.
Kuti wakomeje gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye ari na ko yagura injyana ya ‘Afro Beat’ ya se Fela Ransome Kuti, yaje gutaramira Abanyarwanda mu muziki uri Live.
Fela Ransome Kuti uzwi cyane ku izina rya (...)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, umuhanzi ukomoka muri Nigeria witwa Femi Anikulapo Kuti ufite se watangije injyana ya ‘Afro Beat’; arataramira abaturarwanda muri Serena Hotel hamwe n’abahanzi mu muziki w’ako kanya (‘Live’) bacuranga ‘Saxophone’, inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki gakondo.

Kuti wakomeje gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye ari na ko yagura injyana ya ‘Afro Beat’ ya se Fela Ransome Kuti, yaje gutaramira Abanyarwanda mu muziki uri Live.

Fela Ransome Kuti uzwi cyane ku izina rya Fela, ni umuhanzi, umucuranzi w’icyuma cya muzika cya ‘saxophone’, Umuyobozi wa Orukesitere, n’umunyapolitiki muri Nigeria. Yapfuye mu 1938 i Abeokuta muri yishwe na SIDA ku wa kabiri Kanama 1997.

Mu bandi bahanzi bari bwitabire igitaramo cya “FESPAD Gala Night” harimo Mighty Popo, Liza Kamikazi, Gakondo Troupe n’abandi batandukanye. Baratangira saa moya z’ijoro, kwinjira bikaba ari amafaranga ibihumbi icumi y’amanyarwanda.

Album zikubiyemo ibihangano Femi Kuti amaze gukora:

• Wonder Wonder (1995)

• Shoki Shoki (1998)

• Fight To Win (2001)

• Africa Shrine (Iyi yakozwe iri mu buryo bwa Live yakorewe i Lagos mu 2004)

• Live at the Shrine (CD + DVD, mu 2004)

• Day by Day (2008)

• Day by Day Remixed - Vol.1 (2010)

• Africa for Africa (2010)

Kanda hano urebe kimwe mu bitaramo yakoze:
http://www.youtube.com/watch?v=V0aO8WU_AGA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .