Nyuma y’Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo amarushanwa y’amatorero n’abantu ku giti cyabo mu mbyino zishingiye ku muco gakondo n’izigezweho,kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare yakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nk’uko bigaragara, ntabwo abaturage babyitabiriye cyane ariko nanone ugereranije n’Intara y’Amajyepfo ari naho iri rushanwa riheruka abarushanwa bo ni benshi kuko bose hamwe ari 12, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo bari batanu gusa.
Mu njyana zishingiye ku muco gakondo abarushanwa ni Itorero Abasamyi ba Nkombo (Rusizi), Itorero Ikirenga cy’intore (Ngororero), Abambari ba Mariya (Nyabihu), Inganji z’Imena (Karongi), Itorero Twizerane (Rubavu), Abadahigwa mu mihigo (Rutsiro) n’Itorero rya Kibare (Nyamasheke).
Naho mu njyana zigezweho abarushanwa ni Peace Club (Karongi), itsinda Ibyamamare Band (Risizi), Untouchable Tigers (Nyamasheke), Nina Gakwisi (Nyabihu), Tuyishime Pacifique (Ngororero), naho Mbahire Maurice (Rutsiro) na Stella Maris (Rubavu) bo ntababashije kuboneka marushanwa .
TANGA IGITEKEREZO