Imyanya ibiri muri itanu yegukanye ibihembo muri gahunda y’amarushanwa yateguwe mu cyumweru cya Fespad yatashye muri gereza nkuru ya Muhanga.
Ni marushanwa akomeje kugenda abera mu Ntara n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri amarushanwa akaba yari yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.
Abarushanwa bahuriye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye, bakaba baba bari mu byiciro bibiri, ababyina umudiho ushingiye ku njyana gakondo z’umuco nyarwanda n’injyana zigezweho.
Mu ndirimbo z’umuco gakondo harushanijwe Itorero Imanzi ryo mu Karere ka Huye ari naryo ryabaye irya mbere n’amanota 70%, Itorero Garuka urebe ryo muri gereza nkuru ya Muhanga ari naryo ryabaye irya kabiri n’amanota 60,5% na Habimana Emmanuel warushanijwe ku giti cye afatanije na mugenzi we ari nawe wabaye uwa gatatu n’amanota 60%.
Naho mu njyana zigezweho harushanijwe Itsinda inshoza ribarizwamo n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari naryo ryabaye irya mbere n’amanota 82% na Felicien Riberakurora wo muri gereza ya Muhanga wabaye uwa kabiri n’amanota 56%.
Aba mbere muri buri cyiciro yahembwe ibihumbi 300, aba kabiri bahembwa ibihumbi 200, uwa gatatu ahembwa ibihumbi 150 dore ko yabaye umwe kuko mucyiciro cy’injyana zigezweho habuze uhatanira umwanya wa gatatu, aba bose kandi ngo aya mafaranga agiye kubafasha kurushaho kwitwara neza.
Abatsinze bose kandi bakaba bazajya mu nkera isoza Fespad tariki 02 Werurwe, mu Mujyi wa Kigali.
TANGA IGITEKEREZO