00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Rusizi na Karongi zegukanye imyanya ibiri ibiri muri Fespad

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi & Parfait Karekezi

Kuya 27 February 2013 saa 07:18
Yasuwe :

Mu marushanwa akomeje kugenda ahuza amatorero n’abantu babyina ku giti cyabo muri gahunda z’icyumweru cyahariye Iserukiramuco nyafurika ry’Imbyino (Fespad), Akarere ka Rusizi n’aka Karongi nitwo twegukanye imyanya myinshi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu myanya itatu yahembwe mu mbyino zishingiye ku muco gakondo, Itorero Twizerane ryo mu Karere ka Rubavu niryo ryabaye irya mbere n’amanota 78%, Itorero abasamyi ba Nkombo ryo mu Karere ka Rusizi riba irya kabiri n’amanota 69 naho Itorero Inganji (...)

Mu marushanwa akomeje kugenda ahuza amatorero n’abantu babyina ku giti cyabo muri gahunda z’icyumweru cyahariye Iserukiramuco nyafurika ry’Imbyino (Fespad), Akarere ka Rusizi n’aka Karongi nitwo twegukanye imyanya myinshi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu myanya itatu yahembwe mu mbyino zishingiye ku muco gakondo, Itorero Twizerane ryo mu Karere ka Rubavu niryo ryabaye irya mbere n’amanota 78%, Itorero abasamyi ba Nkombo ryo mu Karere ka Rusizi riba irya kabiri n’amanota 69 naho Itorero Inganji z’Imena bo mu Karere ka Karongi baba aba gatatu n’amanota 54.

Mu njyana zigezweho, Itsinda Untouchable Tigers bo muri Nyamasheke begukanye umwanya wa mbere n’amanota 75, Peace Club bo mu Karere ka Karongi begukana umwanya wa kabiri n’amanota 64, naho itsinda Ibyamamare bo mu Karere ka Rusizi begukana umwanya wa gatatu n’amanota 62.

Nk’uko bigaragara Akarere ka Rusizi n’aka Karongi begukanye imyanya ine muri itandatu yahembwe. Abambere bahembwe ibihumbi 300, aba kabiri ibihumbi 200 naho aba gatatu bahembwa ibihumbi 150.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .