00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore icyo batekereza ku muhango wo Kwita Izina ingagi

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 14 June 2012 saa 06:28
Yasuwe :

Buri mwaka u Rwanda rufatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bategura umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi baba bavutse; mu rwego rwo kumenya uko Abanyarwanda bafata iki gikorwa n’agaciro bagiha, umunyamakuru wa IGIHE, yanyarukiye kuri Serena Hotel ahabera imurika bikorwa ryateguwe na RDB hagamijwe kuzirikana iterambere rizira ihungabana ry’ibidukikije, ngo tuganire na bamwe mu baryitabiriye batubwire icyo bazi n’icyo batekereza kuri iki gikorwa cyo Kwita Izina.
Umunyamakuru (...)

Buri mwaka u Rwanda rufatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bategura umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi baba bavutse; mu rwego rwo kumenya uko Abanyarwanda bafata iki gikorwa n’agaciro bagiha, umunyamakuru wa IGIHE, yanyarukiye kuri Serena Hotel ahabera imurika bikorwa ryateguwe na RDB hagamijwe kuzirikana iterambere rizira ihungabana ry’ibidukikije, ngo tuganire na bamwe mu baryitabiriye batubwire icyo bazi n’icyo batekereza kuri iki gikorwa cyo Kwita Izina.

Umunyamakuru wa IGIHE yegereye abanyeshuri biga ku ishuri rya FAWE Girls School bagira icyo bamutangariza kuri iki gikorwa cyo Kwita Izina.

Angela na bagenzi be ngo bazi Kwita Izina nk’igikorwa cyo guha amazina abana b’ingagi, ngo kandi babona bifite akamaro ko kuziha agaciro nk’ibinyabuzima byinjiza amadovize.

Gushaka kumenya uko bahuza Kwita Izina n’ibikorwa byo mu imurikabikorwa ryasojwe kuri uyu wa Gatatu ndetse bari bitabiriye, basubije bati: “Ibi bikorwa ubwabyo birimo inyigisho, kumenya ingagi nibyazo ndetse no gufata neza ibidukikije nk’amashyamba ingagi zibamo.”

Ku bw’aba bakobwa kandi ngo, ubutumwa butangirwa mu imurikabikorwa burasobanutse, ngo ntawe utahamenyera akamaro k’ingagi kuko hari n’abafasha abantu gusobanukirwa ibyo batabasha kumva.

IGIHE kandi yegereye Uwera Olive, umwarimu w’ibidukikije mu kigo cya mutagatifu Karoli Lwanga, agira ati: “Kwita Izina ni uguha amazina abana b’ingagi ziba zaravutse, akamaro k’iki gikorwa si uguha agaciro ingagi gusa, ahubwo kuri uyu munsi benshi baza mu Rwanda bakinjiza amadovize menshi.”

We ku kijyanye n’isomo bakuye mu imurikabikorwa, Uwera yasubije ko umuntu amenya ibikorwa abaturiye Parike y’Ibirunga bakora ngo babashe kurengera ishyamba ribakikije.

Ngararmbe Adams nawe ni umwe mu bari bitabiriye iri murikabikorwa, yatangarije IGIHE ko Kwita Izina ari igikorwa kiba kigamije guha amazina ingagi nto mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ingagi muri rusange. Yongeyeho kandi ko ibikorwa biri mu imurikabikorwa byerekana ibindi bikorwa wabona uramutse ugiye mu muhango wo Kwita Izina. Ku bw’uyu musore kandi byatuma umuntu yunguka ubumenyi mu guteza imbere ibidukikije.

Murigande Umuhoza Noëlla, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu kuri Saint André, ngo abona Kwita Izina bifite intego yo kumenyekanisha no gukundisha abanyarwanda ikibinjiriza. Kubwe iri murikagurisha rifite akamaro ko gutera amatsiko abantu bakifuza kugera mu birunga. Ndetse nka bagenzi be ngo Kwita Izina byongerera agaciro ingagi.

Umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 16 Kamena mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru. Utazabasha kuhigerera azabasha gukurikira iki gikorwa mu buryo bwa Video Live Streaming hano kuri IGIHE. Ushobora gukandahano ukamenya byinshi kuri iki gikorwa.

Abanyeshuri bo mu ishuri Fawe Girls School bitabiriye imurikabikorwa ryateguwe mu rwego rw'umuhango wo Kwita Izina ingagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .