Biteganyijwe ko muri ibi bitaro hazongerwaho metero kare ziri hafi y’ibihumbi 88, iki gice kikazibanda ku kuvura indwara zidasanzwe zivurirwa mu Rwanda nko kubaga umutima, gusimbuza ingingo, kuvura kanseri n’izindi.
Nyuma yo kwagura ibitaro, inyubako zisanzwe na zo zizavugururwa hanyuma ziharirwe indwara z’abana n’abagore, hamwe na zimwe muri serivisi zari zihasanzwe zizagumamo.
Kugeza uyu munsi amafaranga iyo mirimo izatwara yamaze kuboneka. Azatangwa na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic yabwiye IGIHE ko umushinga wo kwagura ibi bitaro ugamije kongera imbaraga cyane cyane mu buvuzi bw’indwara zitandura no kongera ubushobozi bwo kwakira ababigana biyongerye kandi bazakomeza kwiyongera mu myaka 30 iri imbere.
Ati “Ibyo bizajyana no kwagura ubuvuzi bwo gusimbura ingingo. Uyu munsi turi gusimbura impyiko ariko mu myaka iri imbere tuzatangira no gusimbuza iz’umwijima n’impindura, nubwo izo gahunda zigikenewe kwigwaho no gutegurwa neza.”
“Uyu munsi turi kwigisha abaganga b’Abanyarwanda ibijyanye no gusimbura impyiko, nibimara gufata umurongo tuzajya ku zindi ngingo. Urumva ko tugomba kwagura serivisi tukagura n’aho zitangirwa kuko abaturage muri rusange n’abatugana by’umwihariko biyongera umwaka ku wundi.”
Mu bizakorwa harimo kongeraho ibitanda 600 birimo 300 bizashyirwa mu byumba byihariye byakira umurwayi umwe gusa, mu gihe ibindi 300 bizashyirwa mu byumba bishobora kwakira abantu babiri.
Impamvu y’ibyo bitanda bike mu cyumba ni ukugabanya uburyo abarwayi bahurira hamwe ari benshi, hirindwa ko bakwanduzanya indwara zimwe na zimwe zishobora kwandurirwa ahantu hari abantu benshi, nk’uko icyorezo cya Covid-19 cyabitanzemo isomo.
Nk’uko ubuyobozi bubitangaza, kwagura KFH biri mu murongo w’igihe kirekire “bitari ugukemura ibibazo bibangamiye ubuzima uyu munsi gusa, ahubwo hakemurwa iby’igihe kirekire nko mu myaka 30 iri imbere”.
Mu bindi bizibandwaho hazaba harimo ishami rijyanye no kuvura no kubaga indwara z’umutima.
Hazaba harimo kandi ibyumba bibarizwamo imashini zireba uko kanseri imeze, ibishiririza utunyangingo dutera kanseri, ibifasha kuvura kanseri hifashishijwe imirasire n’izindi zifasha guhangana n’iyi ndwara yibasiye Abanyarwanda.
Ibi bitaro bifite abakozi barenga 800 barimo abavura barenga 600, mu gihe inzobere z’abaganga zibarizwa ari 80, imibare biteganywa ko izikuba bijyanye n’uko n’ubushobozi buzaba bwazamutse
Amafoto: Irakiza Yuhi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!