Ni umwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu gushyira mu bikorwa intego z’Icyerecyezo 2050”
Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira, ukazasozwa tariki ya 2 Ukwakira 2022. Witabiriwe n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bihugu birimo Denmark, u Bwongereza, u Bubiligi, u Budage, u Butaliyani, u Bufaransa na Turikiya.
Umunsi wa mbere w’umwiherero waranzwe n’ibiganiro byafunguwe na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Busuwisi, akaba ari n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi .
Dr Richard Mihigo nk’uhagarariye FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu mu Busuwisi, yashimiye uko abitabiriye baje ari benshi mu mwambaro ucyeye w’umuryango.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof. Manasseh Nshuti watanze ikiganiro kijyanye no gutanga amakuru ku bijyanye n’uruhare rw’abanyarwanda mu kubaka igihugu cyabo.
Prof Nshuti yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho ubu nta cyarisubiza inyuma, kandi ko abashaka gusubiza igihugu mu macakubiri batazabigeraho.
Minisitiri Bizimana Jean Damascene yatanze ikiganiro ku ntekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994.
Hatanzwe kandi ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije indangagaciro za Ndi Umunyarwanda.
Ibiganiro byagaragaye mu gice cya kabiri bigaruka ku iterambere ry’ubukungu. Havuzwemo ibikorwa byigisha urubyiruko guteza imbere ubukerarugendo, guhanga ibishya no gushinga inganda ntoya.
Igice cya gatatu cyavuzwemo uruhare rwa Diaspora nyarwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda naho igice cya kane cyavuzwemo ibijyanye no gukurikirana ibikorwa no gutanga amakuru, ingamba zo kumenyekanisha neza u Rwanda n’ibikorwa by’abanyarwanda mu mahanga.
Muri ibi biganiro, hatanzwe umwanya w’ibibazo n’ibisubizo .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!