00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Ishyirahamwe DRB-Rugari ryabonye abayobozi bashya

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 November 2022 saa 05:40
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bahuriye mu Ishyirahamwe DRB-Rugari (Diaspora Rwandaise de Belgique), batoye inzego z’ubuyobozi bubahagarariye.

Iri tsinda ryatowe rigizwe na Dushimimana Gilbert wagizwe Perezida; Umutangana Yvette yabaye Visi Perezida; Gatera Marie-Jeanne yatorewe kuba Umunyamabanga; Umugwaneza Olga ashinzwe Uburinganire; Kamuzima Pamela yatorewe umwanya w’Umubitsi naho Pierre Mugabo ashinzwe Urubyiruko.

Iri Shyirahamwe DRB-Rugari yashinzwe mu 2011 igamije guhuza Abanyarwanda bose batuye mu Bubiligi bifuza gufatanya n’abandi kubaka ubumwe bwabo, gushyigikirana, guhana amakuru y’u Rwanda n’ay’ahandi.

Bagamije kandi kwimakaza umuco wa Kinyarwanda n’indangagaciro zawo aho bari mu mahanga ndetse no gufatanya mu bikorwa byubaka u Rwanda.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Dushimimana Albert, watorewe kuyobora DRB-Rugari, yagize ati “Nakiriye neza iki cyizere bagenzi banjye bangiriye, kandi nari nsanzwe ndi muri komite icyuye igihe aho nari ku mwanya w’Umunyamabanga.”

Yakomeje avuga aya matora yo ku rwego rw’igihugu aje akurikira ay’intara yabaye muri Nzeri n’Ukwakira uyu mwaka, havugururwa komite zaherukaga kuvugururwa mu 2018 ariko bikaza kudindizwa na Covid-19.

Ati “Mfatanyije n’abandi tugize iyi komite nshya, twiyemeje kuzamura byisumbuyeho ibikorwa bya DRB-Rugari haba ku rwego rw’igihugu (u Bubiligi) n’igihugu cyacu tuvukamo u Rwanda.”

Mu rwego rwo kwegera Abanyarwanda aho bari hose, DRB-Rugari mu myaka igera kuri 11 ishinzwe yagiye ishyiraho inzego z’ubuyobozi mu ntara n’imijyi minini y’u Bubiligi irimo Anvers, Brabant-Wallon, Bruxelles, Charleroi, Flandre-Occidentale, Gand, Leuven, Liège, Mons na Namur.

Dushimimana Gilbert ni we watorewe umwanya wa Perezida wa DRB-Rugari
Umutangana Yvette yatorewe kuba Visi Perezida w'Ishyirahamwe DRB-Rugari
Gatera Marie-Jeanne yatorewe kuba Umunyamabanga wa DRB-Rugari
Ushinzwe Uburinganire muri DRB-Rugari ni Umugwaneza Olga
Kamuzima Pamela yatorewe umwanya w’Umubitsi muri DRB-Rugari
Mugabo Pierre yatorewe nk'ushinzwe Urubyiruko muri DRB-Rugari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .