00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba Calgary batanze miliyoni 2,3Frw yo kugaburira abana 40 bo muri IDP village Rweru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 September 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Itsinda rigizwe n’Abanyarwanda muri 40 baba muri Calgary muri Canada batanze inkunga ya miliyoni 2,3Frw azakoreshwa mu kugaburira abana bafite ababyeyi batishoboye bo mu Mudugudu wa IDP village Rweru.

Ku wa 29 Nzeri 2022, nibwo iri tsinda ry’Abanyarwanda rihagarariwe na Andy Amour ryashyirije ay amafaranga ishuri aba bana bigaho.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kwishyurira abana 40 ifunguro rya saa Sita mu gihe cy’umwaka.

Andy Amour yavuze ko bafashe iki cyemezo kuko bazi ko hari abana baturuka mu miryango itishoboye kandi badakwiriye kwicwa n’inzara.

Ati “Twabikoze kuko tuzi ko hari imiryango n’abana baba muri uwo mudugudu bafite ubushobozi buke cyane. Ikindi ni uko twumva ko nta mwana w’Umunyarwanda ukwiye kujya mu ishuri ashonje.”

Yavuze ko bagize igitekerezo cyo gufasha abana bo muri uyu mudugudu kuko “abagize iri tsinda bari bawusuye bemera kugira inkunga batanga mu gufasha abawutuye.”

Andy Amour yavuze ko bazakomeza gukorana n’abatuye uyu mudugudu kugira ngo barebe ibindi bikorwa by’imibereho myiza babafasha.

Umusanzu Abanyarwanda baba mu mahanga batanga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu ukomeza kwiyongera uko umwaka utashye, aho nibura mu myaka itandatu ishize, batanzemo miliyoni $1101.6. Ni ukuvuga asaga miliyari 1100 Frw.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kubaka igihugu, binyuze mu bikorwa binyuranye.

Uhereye nko mu 2015, ubona ko buri mwaka ibikorwa bashoramo imari byakomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

Raporo ya BNR yo mu 2021 igaragaza ko mu 2014-2015 Abanyarwanda baba mu mahanga binjije mu gihugu cyabo miliyoni $104.9, mu mwaka wakurikiyeho hiyongeraho miliyoni zirenga $2.

Mu 2016-2017 hiyongereyeho arenga miliyoni $70, kuko batanze arenga miliyoni 176,7$.

Guverinoma yazirikanye uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira, maze bashyirirwaho Ishami rishinzwe ibikorwa byabo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, riyobowe na Uwimbabazi Sandrine Maziyateke.

Binyuze muri iri shami, Abanyarwanda aho bari hose ku Isi bashobora kugerwaho no kugira uruhare mu iterambere, binyuze mu bukangurambaga buca muri za ambasade zinyuranye.

Guhera mu 2010 kandi hashyizweho ’Rwanda Day’, umunsi uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda. Bahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Abanyarwanda baba Calgary batanze miliyoni 2,3Frw zo kugaburira abana 40 bo muri IDP village Rweru
Andy Amour yagize umwanya wo kuganira n'aba bana bafashije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .