00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Perth bizihije Umuganura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2022 saa 05:09
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Australia mu Ntara y’Uburengerazuba mu Mujyi wa Perth bizihije umunsi mukuru w’Umuganura.

Uyu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose, inshuti zabo hamwe n’a bayobozi mu nzego za Leta zinyuranye barimo Senateri uhagarariye Perth y’Amajyaruguru, Ayor Makur Chuot, Umuyobozi w’Umujyi wa Stirling wabereyemo ibi birori, Irwin, Terresa Lynes uyobora Umujyi wa Gosnells, abahagarariye inzego z’umukekano, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta itandukanye, ndetse n’abaharariye indi miryango ihuza Abanyafurika.

Ibirori byatangijwe n’imbyino z’itorero Indatwa ryiganjemo urubyiruko. Habayeho kandi n’ umuhango wo gusogongera ku ntago y’amarwa yenzwe n’umwe mu Banyarwanda batuye muri Perth.

Uyu muhango, hamwe n’umuhango wo guha abana amata iri mu yashimishije abanyamahanga cyane.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Perth (RCA-Perth) Kalisa Ernest, yasobanuriye abari aho amavu n’amavuko y’Umuganura nk’ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abandi bafashe ijambo barimo Moyor wa Stirling, Ayor Makur Chuot, Joe Tuazama uhagariye ihuriro ry’abanyafrika, na Ambasaderi w’u Rwanda, Jean de Dieu Uwihanganye wari witabiriye ibyo birori mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu ijambo rya Mayor wa Stirling usanzwe witabira ibirori byose bitegurwa n’Abanyarwanda yagarutse ku byiza biranga umuco nyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda n’ubwo bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ayor, umusenateri wa mbere w’umwirabura kandi w’umugore mu ntara atuyemo, we mu ijambo rye yashishikarije urubyiruko rw’Abanyarwanda gutinyuka bakegera abantu bakabafasha kugera ku rwego bagezeho.

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye yashimiye Abanyarwanda ko batibagiwe umuco wa kinyarwanda aho batuye mu mahanga kandi abashishikariza kwihutisha umushinga wo kwigisha abana bato Ikinyarwanda.

Yabibukije kandi ko bagomba kuzirikana ko aho Umunyarwanda ari hose aba ahagarariye u Rwanda, ko uburyo yitwara nabi cyangwa neza, bigira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku Munyarwanda aho ari hose.

Yaboneyeho kandi kwibutsa abanyarwanda batuye muri Australia ndetse n’ibindi bihugu Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ireberera, kwitabira ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda, kuko hasigaye iminsi mikeya rikarangira.

Uyu muhango kandi waranzwe n’igikorwa cyo guha amashimwe (Certificates) Abanyarwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mishinga inyuranye nk’iyo guteza imbere abasheshakanguhe, abagore, n’itorero Indatwa.

Umuhango w’Umuganura wasojwe no gusangira amafunguro ateguwe kinyarwanda, kwidagadura no gusabana.

Ibi birori by'Umuganura byahurije hamwe Abanyarwanda batuye hirya no hino muri Perth
Byari ibyishimo ku Banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda zitabiriye ibi birori
Ibi birori byo kwizihiza Umuganura byaranzwe n'imbyino gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .