00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Ntampaka Mironko yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Azerbaijan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Fidelis Ntampaka Mironko usanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Azerbaijan, igihugu kiri mu Majyepfo y’u Burusiya.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu aho Ambasaderi Mironko yashyikirije impapuro Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev.

Ibinyamakuru byo muri Azerbaijan byatangaje ko Perezida Aliyev yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Mironko bigaruka ku kutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Ilham Aliyev yashimye umusanzu w’u Rwanda mu muryango w’ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement) uyobowe na Azerbaijan. Yavuze ko u Rwanda rwatanze umusanzu ukomeye by’umwihariko ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ruharanira ko inkingo zigezwa kuri bose.

Perezida Aliyev kandi yavuze ko hagiye gutegurwa ingendoshuri ku mpande zombi harebwa amahirwe ahari y’ishoramari n’ubufatanye.

Ambasaderi Fidelis Ntampaka Mironko kandi yashyikirije Perezida Aliyev intashyo za Perezida Kagame.

Guhera mu 2017 Azerbaijan ifite Ambasaderi mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopie.

Ambasaderi Ntampaka ashyikiriza Perezida Aliyev impapuro zo guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .