00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ngoga yishimiye umusaruro wavuye mu biganiro bigamije guhashya Kanseri byitabiriwe n’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 September 2022 saa 03:45
Yasuwe :

Dr Ngoga Jim Innocent yanyuzwe n’ingamba zafashwe mu kurwanya kanseri by’umwihariko muri Afurika, mu biganiro biherutse kubera i Stockholm muri Suède.

Ni ibiganiro byabaye kuwa 16 Nzeri, byitabirwa n’abayobozi barimo Madamu Jeannette Kagame. Byitabiriwe kandi n’abashakashatsi muri za kaminuza, abaharanira kurwanya kanseri n’imiryango nterankunga, haganirwa ku bibazo bya kanseri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ibi biganiro byari byateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu na Lancet Oncology Commission , John Hopkins University, Global Health Catalyst (USA), Karolinska University Hospital (KUH), Karolinska Institute (KI), Elekta Foundation n’abandi.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Ngoga yavuze ko Afurika ari umwe mu migabane yibasiwe cyane na kanseri dore ko ari indwara nshya kandi ibikorwaremezo by’ubuvuzi bihari bidahagije.

Yagarutse by’umwihariko kuri kanseri y’inkondo y’umura yibasira cyane abagore n’abakobwa, ikomeje gufata indi ntera.

Yagize ati “Ni iby’ingenzi gusuzuma cyane, hari imyaka ubushakashatsi bwerekanye tugomba kwitaho cyane hagati ya 30-35 kuko ariho ubukana bwayo butangirira gukara.”

U Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbere gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu bana b’abakobwa, kandi hashyizweho uburyo butandukanye bwo kuvura iyo ndwara.

Ati “Ni ishema rero kumva ko u Rwanda narwo rufitemo uruhare kugira ngo umudamu; umukobwa w’ umunyafurika azajye agira amahirwe yo gusuzuma.”

Muri ibi biganiro, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kanseri ari indwara ifite ubukana bwinshi ndetse ihitana abagera kuri miliyoni 10 z’abatuye isi buri mwaka nk’uko raporo zitandukanye zibigaragaza.

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko hamwe no guhanahana ubumenyi n’ibyo abantu bagiye bakora neza bishoboka kurandura indwara zitandura muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara harimo na kanseri y’inkondo y’umura, indwara ishobora kwirindwa.

Dr Ngoga yavuze ko ari iby’agaciro kuba Madamu Jeannette Kagame yaritabiriye iyi nama, agatanga inama zafasha mu kuyirandura.

Ati “Nk’ umunyarwanda byaduhaye ishema cyane kubona yaratugejejeho ubukangurambaga buhambaye no kumurikira abandi ingamba zikenewe.”

Yavuze ko byose bishingira ku buryo u Rwanda rwubatse urwego rwarwo rw’ubuzima mu kumenya abafite ikibazo cya kanseri y’inkondo hakiri kare harimo n’ubukangurambaraga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima.

Ngoga yavuze ko kurwanya kanseri bisaba gukora ubushakashatsi bugezweho ndetse n’ubukangurambaga kuko byagaragaye ko Afurika ihura n’ibibazo by’amikoro n’ubumenyi budahagije mu gutahura indwara nk’izi hakiri kare.

U Rwanda rutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bakobwa b’abangavu ndetse uru rukingo rwashyizwe muri porogaramu y’Igihugu y’inkingo zihoraho.

Dr Ngoga aba muri Denmark, ni umuganga muri serivisi yo kubaga no kuvura indwara z’ababyeyi (Médecin Chirurgien Gynécologue), akaba afite ivuriro ryitwa C-Medical Scandinavia muri Norvège.

Akora nk’umuganga (Médecin Généraliste) ufasha abamusanze kubasuzuma kugeza bamenye indwara bafite n’imiti bakeneye cyangwa akaboherereza kuri muganga ufite ubunararibonye ku ndwara runaka (Médecins Spécialisés).

Inkuru bijyanye: Nta kuzarira, nta rwitwazo-Madamu Jeannette Kagame kuri gahunda zo kurandura kanseri y’inkondo y’umura

Kurikirana ikiganiro Dr Ngoga yagiranye na IGIHE muri video

Bamwe mu bitabiriye igikorwa Madamu Jeannette Kagame yatumiwemo muri Suède
Abantu batandukanye bari bahuje imbaraga mu gushakira hamwe igisubizo ku bwiyongere bukabije bwa kanseri
Cecilia Wikstrom, uyobora Elekta Foundation atanga ubutumwa
Madamu Jeannette Kagame yiyemeje guhuza imbaraga na bagenzi be mu bikorwa by’ubuvugizi mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura n’izindi ndwara zitandura
Dr Ngoga ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro byagarukaga ku kurwanya kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .