00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta gihugu cyaruta u Rwanda- Abahawe impamyabumenyi muri Amerika bijeje kwitura Urwababyaye

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 November 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Habimana Josué Blaise, Nsanzamahoro Léon na Bishop Dr. Gatarayiha John bahawe Impamyabumenyi z’Ikirenga muri Amerika, bagaragaza inyota yo gukomeza gukoresha ubumenyi bahashye mu guteza imbere igihugu cyabibarutse.

Aba bagabo uko ari batatu bashyikirijwe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye n’Imiyoborere [Doctorate of Ministry in Organisational Leadership] nyuma yo gusoza amasomo yabo muri International Graduate School of Ministry muri Leta ya Arizona muri Amerika.

Habimana Josué Blaise, Nsanzamahoro Léon na Bishop Dr. Gatarayiha John baba muri Amerika ariko bafite ibikorwa bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.

Nyuma yo kubona impamyabumenyi z’ikirenga, bahize gukomeza gutanga umusanzu wabo mu gushyigikira iterambere ry’igihugu n’abagituye cyane ko bafite ubunararibonye mu ngeri zitandukanye nk’ubuvuzi n’ubujyanama.

Mu buhamya bwabo bavuga ko intambwe bateye izabafasha kwagura imirimo yabo.

Bishop Dr. Gatarayiha John ukora ubushabitsi, anafite ivugabutumwa akora mu Rwanda no muri Amerika abinyujije muri Glory to God Temple.

Avuga ko “U Rwanda ruzungukira mu kuba ibendera ryarwo riba ryazamutse. Natwe tuzagendera muri wa murongo aho ibiva mu bihugu by’amahanga byoherezwa mu gihugu bikagura ibikorwa by’iterambere.’’

Abahawe impamyabumenyi bazakomeza no kwagura ibikorwa byabo birimo gufasha no gutabara abatishoboye.

Bishop Dr. Gatarayiha yakomeje ati “Turashaka gutanga umusanzu mu guteza imbere u Rwanda. Nta gihugu cyaruta u Rwanda. Icyo tugeraho cyose ni umusaruro ku gihugu cyacu.’’

Abahawe impamyabumenyi z’ikirenga basanzwe bafite ubumenyi ndetse bakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta no mu bigo by’igenga.

Habimana Josué Blaise afite uburambe bw’imyaka 13, yakoreye inzego z’ubuzima ku Mugabane wa Afurika no muri Amerika.

Mu mirimo ye, yabaye umugenzuzi wa gahunda y’ubujyanama ku buzima, umuhuzabikorwa w’ubuzima ku rwego rw’akarere aho yarebereye imishinga itandukanye ndetse anatanga amahugurwa mu nzego zitandukanye.

Yakoze muri gahunda zigamije kurwanya SIDA n’imirire mibi, kwimakaza ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’abana bato, imiyoborere n’izindi.

Habimana yakoranye n’inzego zitandukanye mu Rwanda mu kugenzura no guteganyiriza imishinga itandukanye.

Yagize uruhare mu mushinga w’Ikigega cy’Abanyamerika cy’iterambere (USAID), Porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR) na gahunda ziterwa inkunga na Guverinoma y’u Rwanda muri Afurika.

Mugenzi we Nsanzamahoro Léon wabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga, we afite ubwenegihugu bubiri kuko akomoka ku mubyeyi w’Umunye-Congo n’Umunyarwandakazi, yavukiye i Masisi mu 1985.

Yize bimugoye kubera urupfu rw’ababyeyi be rwatumye abanza kwita ku bavandimwe be.

Amashuri abanza yayize Rwinkwavu mu Burasirazuba, ayasoreza Kabarondo Cotholique II. Ayisumbuye yayatangiriye muri Groupe Scolaire Mutenderi, ayakomereza mu Nkambi ya Byumba na Ngarama ayasoreza i Kabuga muri Kigali mu 2007.

Nyuma y’amashuri yisumbuye yakoze imirimo itandukanye irimo gukora mu by’amahoteli, kwigisha mu mashuri abanza nay’isumbuye, yanacuruje amabuye y’agaciro.

Nsanzamahoro yize ishuri ryo kwivuza ibimera, yagerageje kwiga Civil Engineering, nyuma mu 2013 atangira Icungamari muri ULK.

Nyuma y’imyaka itatu yakomereje amashuri muri Kaminuza yo muri Amerika yitwa IGSM ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu, nyuma yo kuhimukira mu 2018.

Nsanzamahoro yakoze mu nzego bwite za Leta mu Karere ka Gasabo yahabaye imyaka itatu. Ni umuvugabutumwa wasengewe, yakoze mu miryango yita ku mbabare nka Croix Rouge International na Pray for Hope aho yatozaga Basketball.

Bishop Dr. Gatarayiha John ni we washinze Itorero Glory to God Temple ndetse arihagarariye mu mategeko.

Uyu mugabo kandi ni we Muhuzabikorwa wa International Graduate school of Ministry [IGSM], Ishami ry’u Rwanda.

Mu myanya yindi yakozemo harimo kuba Umuyobozi muri Sosiyete za Real Contractor na NPD Ltd. Yanabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi mu bigo bitandukanye birimo IGSM na Bourbon Coffee.

Bishop Gatarayiha afite ubunararibonye mu bijyanye n’Icungamutungo n’Ibaruramari.

Mu mirimo ye yakoze mu bigo bitandukanye birimo Cristal Ventures Limited, Bralirwa PLC na SOKIPLAST SPRL.

Dr Leon Nsanzamahoro, Dr Josue Blaise Habimana na Bishop Dr Jean Gatarayiha nyuma yo guhabwa impamyabumenyi
Bishop Dr Jean Gatarayiha na Dr Josue Blaise Habimana nyuma yo gushyikirizwa impamyabumenyi zabo
Akanyamuneza kari kose ku bahawe impamyabumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .