00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abagize Itorero ry’Irebero n’Ingangare bataramiye imbaga y’abitabiriye igitaramo ‘Urw’Abahanga’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 September 2022 saa 02:27
Yasuwe :

Itorero Irebero rifatanyije n’iryitwa Ingagare bakoze igitaramo mu Bubiligi, Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihirwa n’imbyino n’imikino gakondo bya Kinyarwanda.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 24 Nzeri 2022, cyitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse mu Bubiligi no mu nkengero zaho.

Cyitabiriwe kandi na Ambasaderi Dr Dieudonné Sebashongore, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, uhagarariye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu Burayi, Isidora Niang, abadipolomate n’abandi.

Bahuriye kuri Auditorium Jacques Brel, Campus CERIA, muri Komine ya Anderlecht imwe muzigize umurwa mukuru w’u Bubiligi Bruxelles.

Iki gitaramo cyiswe ‘Urw’abahanga’ cyateguwe mu rwego rwo gukomera k’umuco gakondo uranga Abanyarwanda aho bari hose, bakongera guhura no kwishimira hamwe biciye mu bitaramo nk’ibi bigizwe n’ indirimbo n’imbyino, umurishyo w’ingoma, intore gakondo z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Itorero Irebero akaba ari no mu batekereje iki gikorwa, Benimana Viateur, yavuze ko bateguye iki gitaramo kugira ngo bahe icyubahiro abakurambere bagize uruhare mu guhanga imbyino n’indirimbo gakondo by’Abanyarwanda.

Ati “Igitaramo twagihaye izina ‘Urw’abahanga’ mu guha agaciro imbaraga zakoreshejwe n’abakurambere b’u Rwanda, bakoze ibishoboka byose rubeho kandi rugire umuco ururanga.”

“Bivuze ko twe twifuza kugera ikirenge mu cyabatubanjirije twubaha cyane tutanigereranya nabo ariko tuvomaho ibyo dukora kandi dukunda cyane.”

Umuhuzabikorwa w’Itorero Irebero, Makombe Véronique, yabwiye IGIHE ko Irebero bihaye intego yo kwerekana ibice byose bigize imbyino zo mu turere twose tw’u Rwanda ndetse byaba na ngombwa bagahanga mu rwego rwo gushimisha ababareba.

Ku ruhande rwa Rukundo Origène, umwe bagize iri torero yavuze ko kuribamo bituma batajya kure y’umuco n’amateka byabo.

Ati “Itorero Irebero ridufasha kongera kwegerana nk’abantu turi hanze y’u Rwanda, tukibukiranya iby’iwacu kandi tukagerageza no gukora ibishoboka byose kugira ngo barumuna bacu n’abandi batuzi babashe kumenya ibyo iwacu bakoraga kera biciye mu muco no mu nganzo.”

Itorero Irebero rigizwe n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi ryashinzwe na Makombe Véronique, rimaze imyaka icumi rikora ibitaramo bitandukanye bigaruka ku muco Nyarwanda.

Abatoza, Carine Berwa na Benimana Viateur bishimira uko igitaramo bateguye kirangiye
Solange Lens Umuhoza wayoboye iyi nkera
Abaririmbyi b'Irebero n'Ingangare bahanitse cyane
Makombe Véronique avuga ijambo ryo gushima abitabiriye
Indangururamajwi zari zateguwe ngo amajwi yumvikane nta makaraza
Uwizihiwe Charles wo mu Ngangare aririmbira Intore ziri mu ngamba
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe cyane yaba abanyarwanda n'Abandi bantu batuye mu Bubiligi no mu nkengero
Umurishyo w'ingoma z'Irebero waryoheye abari bitabiriye
Intore z'Irebero mu ngamba
Ingoma nka kimwe mu bikoresho by'umuziki gakondo w'u Rwanda zaravugijwe
Abakaraza ku murishyo w'ingoma bari babukereye
Igitaramo cyabaye mu masaha y'umugoroba, ubwitabire bwari bwinshi
Ingoma z'u Rwanda zari zateguwe
Ni igitaramo cyakoresheje ibikoresho by'ingeri zose ngo amajwi n'amashusho y'abareba banogerwe
Umweyo n'ingata ni ibikoresho bitajyaga bibura mu rugo rw'Abanyarwanda bo hambere
Ababyinnyi b'Irebero bari bizihiwe cyane
Irebero n'Ingangare ntibajya bibagirwa gutoza abato umuco nyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .