00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahacanye umucyo: Umunsi wa mbere w’ imurikagurisha ry’indabo riri kubera mu Buholandi mu mafoto

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 November 2022 saa 09:59
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye Imurikagurisha mpuzamahanga ry’indabo rizwi nka ‘International Floriculture Trade Fair’ ryafunguwe mu Buholandi.

Muri iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 rikazasozwa tariki 11 Ugushyingo 2022, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo cya Bella Flowers n’ibindi bigo birimo Oxfam Rwanda na Duhamic-Adri n’abahinzi b’indabo babiri.

Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha ryitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe wasuye ibikorwa bitandukanye by’Abanyarwanda biri kumurikwa muri iki gikorwa cyane ko ari ku nshuro ya gatandatu rwitabiriye iri murikagurisha.

Iri murikagurisha ngarukamwaka rimaze imyaka 12 ribera mu Buholandi uretse gusa imyaka ibiri ryahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19. Biteganyijwe ko uyu mwaka ‘International Floriculture Trade Fair’ izitabiriwe n’abamurika barenga 660.

Amafoto yaranze umunsi wa mbere wa ‘International Floriculture Trade Fair’

Itsinda rihagarariye u Rwanda rigizwe na Ugeziwe Janvier, ushinzwe gahunda muri Duhamic Adri, Godfrey Gakwandi waturutse muri Oxam, Mukampazimaka Marguerite na Gasana Augustin bakorera ubuhinzi bw’indabo mu Karere ka Rulindo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .