00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango Ibuka ukomeje kwaguka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 September 2022 saa 06:17
Yasuwe :

Umuryango Uhuranira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) ukomeje kwaguka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abarokotse bahatuye bakomeje kwibumbira hamwe bagamije kumenyekanisha amateka ya Jenoside.

Nka tariki 3 Nzeri 2022, abacitse kwicumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batuye muri leta ya Maryland, Washington DC, na Virginia bashinze umuryango bise Ibuka DMV.

Umuyobozi mukuru watowe ni Ndahimana Emmanuel, akungiririzwa na Bernadette Denis, naho Umunyamabanga aba Pasiteri Ingabire Chantal.

Abatorewe kuyobora uwo muryango biyemeje gukomeza gukorera hamwe nk’uko bisanzwe, baharanira inyungu z’abarokotse Jenoside no kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije ko itazongera ukundi.

Muri Leta ya Utah naho abacitse ku icumu rya Jenoside baherutse guhurira muri Salt Lake City, bagamije gushinga umuryango Ibuka muri iyo Leta. Inama ya mbere yiga uko bashyira hamwe imbaraga bagashinga umuryango Ibuka yabaye tariki 16 Nyakanga 2022.

Abari mu nama bashyizeho komite y’agateganyo igizwe na Emmanuel Havugimana na Charles Kabano babashinga ibikorwa byo kwagura umuryango, gutegura amatora n’ibindi.

Kuwa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 nibwo habaye amatora ya komite nyobozi izayobora umuryango wa IBUKA Utah muri manda y’imyaka ibiri iza. Ku mwanya wa Perezida hatowe Marie Claire Rusanganwa, yungirizwa na Charles Kabano, Umunyamabanga aba Josiane Ingabire Gihozo, naho umubitsi aba Gaspard Ndayishimiye.

Charles Kabano wavuze mu izina ry’abatowe yagize ati “Mwakoze kutugirira icyizere, turifuza ko uyu muryango uzaba umwihariko kuko ni amateka duhuje yihariye, nidufatanya tuzagera kuri byinshi. Dufite inshingano zo gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside yadukorewe, gukomeza kwibuka abacu , ndetse no kwigisha isi muri rusange ububi bwa Jenoside ngo itazongera kubaho ukundi aho ariho hose ku isi.”

Kabano yavuze ko bazakomeza gukorana n’indi miryango ya Ibuka aho iri hose ku Isi, baharanira icyateza imbere abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hirya no hino ku Isi.

Ubuyobozi bwatowe bwiyemeje gukomeza kwegera abanyamuryango n’inshuti zabo , no gukingurira imiryango abandi bantu bifuza kwifatanya nabo.

Uyu muryango Ibuka ije isanga indi miryango ikorera hirya no hino mu bihugu bitandukanye harim Ibuka-Denmark, Ibuka-Belgique, Ibuka-Suisse, Ibuka-Hollande, Ibuka-Italy, Ibuka-USA, Ibuka-Sénegal, Ibuka-Allemagne, Ibuka- France na Ibuka-Rwanda ndetse n’indi miryango nka Ishami-Fondation mu Bwongereza n’Umuryango Urukundo muri Norvège nayo ivugira Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Ibuka-DMV, USA, Ndahimana Emmanuel
Denis Bernadette, Umuyobozi wungirije wa Ibuka-DMV, USA
Pasiteri Ingabire Chantal, ni Umunyamabanga Ibuka-DMV, USA
Rusanganwa Marie Claire, Umuyobozi mukuru wa Ibuka-Utah, USA
Kabano Charles, Umuyobozi Wungirije wa Ibuka-Utah, USA
Gihozo Ingabire Josiane, Umunyamabanga wa ibuka-Utah, USA
Ndayishimiye Gaspard, umubitsi wa Ibuka-Utah, USA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .