00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2022 saa 11:43
Yasuwe :

Abahagarariye ibihugu bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abahagarariye inyungu za gisirikare z’ibihugu byabo, abanyamakuru n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije na Ambasade y’u Rwanda i Washington kwizihiza isabukuru ya 28 yo Kwibohora.

Binyuze muri filime mbarankuru ngufi abitabiriye ibi birori babanje kwerekwa icyateye urugamba rwo kwibohora n’urugendo byanyuzemo harimo uburyo u Rwanda rwahereye ku busa mu 1994 kugera uyu munsi aho rugirirwa icyizere cyo kwakira inama zikomeye nka CHOGM.

Umuyobozi uhagarariye abandi ba Ambasaderi i Washington, Hilda Suka-Mafudze, yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari ikimenyetso cy’aho rugeze mu Kwibohora.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare yagize mu kwereka amahanga ko umugore na we ashoboye nyuma y’imyaka myinshi yari amaze Isi yaramukandamije.

Yagize ati "Uyu munsi u Rwanda rurayoboye mu guha umugore ijambo mu myanya ifata ibyemezo mu nzego zose aho 61.3% by’intumwa za rubanda ari abagore. Ikindi 55% by’abagize Guverinoma ni abagore. Ibyo bikwiye amashyi.’’

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, yabwiye abitabiriye ibi birori ko Urugamba rwo Kwibohora rwari rugamije kubaka igihugu kibereye Abanyarwanda bose.

Avuga ko urugendo u Rwanda rwanyuzemo ari urugero rwiza kuri Afurika ndetse ko urugamba rwo kwibohora ruri mu byo u Rwanda rwayisangiza.

Yagize ati ‘‘Imiryango irafunguye twiteguye kwiga no gusangiza abandi amasomo. Iyo dushyize hamwe tuba dufite amahirwe yo guhangana n’ibibazo Isi ihura nabyo.’’

Yavuze ko uru ari urugendo igihugu cyihaye rwo kubakira ku buyobozi bushingiye ku baturage.

Yakomee ati ‘‘Kwibohora bivuga guca imigozi yari ikuziritse. Ni urugendo rugikomeje igihugu cyacu cyihaye rwo kugendera ku buyobozi bushingiye ku baturage.’’

Ambasaderi Mukantabana yanibukije Abanyarwanda baba hanze ko na bo bakwiye gukomeza kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wungirije w’Abanyarwanda baba muri Amerika, Rwivanga Catherine, yavuze ko Abanyarwanda baba hanze ari amaboko akomeye mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati ‘‘Mureke ntitwirare, reka dufatanye n’igihugu mu iterambere. Abayobozi b’igihugu cyacu bamaze kudushyiriraho urufatiro ubu twishimira kwitwa Abanyarwanda. Ni inshingano zacu gukomeza kurinda uyu murage.’’

Alain Nshuti ni umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bakora muri Amerika akaba n’umunyeshuri mu Cyiciro cya Gatatu muri Kaminuza ya Perdue. Avuga ko nk’urubyiruko bakwiye gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka igihugu.

Yakomeje ati ‘‘Urubyiruko nitwe tuzatanga urufatiro rw’ikindi gisekuru kizadukurikira. Tugomba gufatanya na Leta n’abandi baturage mu iterambere ry’igihugu.’’

Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 28 u Rwanda rumaze rwibohoye. Ndetse hanateguwe ibiganiro bigaruka ku rugendo rwo kwibohora u Rwanda rwanyuzemo n’uruhare rw’Abanyarwanda baba muri Amerika mu gukomeza gufatanya n’igihugu mu iterambere.

Lt Col Raoul Bazatoha ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda i Washington; Intumwa y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Amerika, Ambasaderi Hilda Suka-Mafudze na Ambasaderi Mukantabana Mathilde bafata ifoto y'urwibutso
Abitabiriye ibi birori bagize umwanya wo kwifotozanya n'abayobozi ba Ambasade y'u Rwanda muri Amerika
Abahagarariye ibihugu byabo muri Amerika bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora28
Ibi birori byitabiriwe n'abarenga 30 bahagarariye inyungu za gisirikare z'ibihugu byabo muri Amerika
Abitabiriye ibi birori basusurukijwe mu gitaramo cyerekana Umuco Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .