Ni iminsi uko ari ibiri yizihijwe kuri uyu wa Gatandatu ifite byinshi isobanuye mu mateka no kubaho k’u Rwanda.
Umunsi wo kwibohora ufite igisobanuro kuko wibukwa nk’uwo Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagarikiyeho Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanakuraho Leta yashyiraga mu bikorwa Jenoside. Ni umunsi kandi wo kuzirikana iterambere rimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 igihugu kimaze kibohowe.
Umunsi w’umuganura ugaragaza gushyira hamwe kw’abanyarwanda byabaranze kuva kera.
Kwizihiza Umuganura muri Leta ya Maine byaranzwe n’imbyino gakondo ndetse n’umukino mbarankuru ugaragaza uko umuganura wizihizwaga mu mateka y’u Rwanda ndetse binashimangira uko ukwiriye kwizihizwa muri ibi bihe. Ni ibirori byasusurikijwe n’umuhanzikazi Clarisse Karasira.
Abawitabiriye bibukijwe gusigasira ibikorwa byagezweho no gufasha igihugu mu iterambere rirambye.
Masengesho Felix watanze ikiganiro cyihariye ku mateka y’Umuganura, yasabye ababyeyi bari muri Diaspora gukundisha u Rwanda n’amateka yarwo abana bavukira mu mahanga. Ni ikiganiro cyibanze kandi ku mateka y’Umuganura mu Rwanda, agaciro kawo n’amateka y’igihugu.
Masengesho yabwiye Abanyarwanda baba muri Maine ko bafatanyije baba urugero rwiza rw’abasigasira umuco.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Maine , Munyaneza Appolinaire, mu butumwa bwe, yavuze bagiye gushyira imbaraga mu gutoza urubyiruko umuco n’amateka by’u Rwanda kandi anasaba abanyarwanda baba muri Maine gukomeza kuba ku isonga ry’ibikorwa byose bireba iterambere ry’igihugu cyabo.
Yasabye Abanyarwanda bitabiriye ibi birori gukomeza gusigasira umuco Nyarwanda no gufatanya mu kwerekana ibyiza by’u Rwanda.
Yashimiye ba Rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda batuye muri Maine kuba baragize uruhare rukomeye kugira ngo ibi birori bitegurwe neza.
Mu kwizihiza umunsi w’umuganura no Kwibohora ku nshuro ya 28 Abanyarwanda batuye muri Maine bagize umwanya wo gusangira amafunguro ya Kinyarwanda asanzwe asangirwa ku Muganura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!