Uyu muhango wabaye kuwa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2022, ubera mu Mujyi wa Varsovie muri Pologne aho Ambasade y’u Rwanda ikorera.
Ni igikorwa kitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru muri Pologne, abahagarariye ibihugu byabo n’Abanyarwanda biganjemo abanyeshuri biga muri za Kaminuza zaho.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pologne, Paweł Jabłoński yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 28 ishize rubohowe.
Ati “Turashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rwo kwibohora no kubaka ubwigenge nyabwo. U Rwanda ni igihugu twifuza gufatanya nacyo mu buryo bwimbitse. Twishimiye cyane Kuba rwafunguye Ambasade yarwo i Varsovie. „
Amb. Prof. Shyaka Anastase uhagarariye u Rwanda muri Pologne, yavuze kwibohora ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Kwibohora niho umutima w’u Rwanda uterera, ubumwe bwacu ni ishingiro rya byose tugenda tugeraho. Tuzakomeza kubwubaka. Urugendo rwo kwiyubaka ni rurerure, ariko tuzi iyo tujya kandi turiteguye. “
Ambasaderi Shyaka yashimiye Ubuyobozi bwa Pologne ndetse n’ibindi byiciro bigizwe n’ abanyemari n’abayobozi ba za Kaminuza bakomeje kugaragaza ko bishimiye gukorana n’u Rwanda.
Ati “Gufungura Ambasade nshya bivuze kandi ko izashyira imbaraga mu gutsura umubano n’ ubufatanye mu bya Politiki, ubukungu, uburezi n’ikoranabuhanga.”
Muri Kamena 2021 nibwo u Rwanda rwashyizeho ambasaderi warwo wa mbere muri Pologne nyuma y’imyaka myinshi yari ishize uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu aba afite icyicaro ahandi.
Ni Ambasade ya 40 u Rwanda rugize mu mahanga, zivuye kuri 34 rwari rufite mu 2017 na 39 rwari rufite mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!