00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihugu cyacu cyaduciriye inzira! Ishimwe rya Baranyika wafashijwe kuvoma ubumenyi muri Pologne

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 July 2022 saa 09:02
Yasuwe :

Umunyarwanda Baranyika Jean Baptiste wiga muri Silesian University of Technology (SUT), Kaminuza ihereye mu majyepfo y’igihugu cya Pologne, avuga ko inzira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda rw’uyu munsi bwaharuriye cyane Urubyiruko n’abaturage muri rusange bacyo ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi mu byo bakora bitandukanye biteza imbere mu mahanga.

Baranyika yize ibijyanye n’Ubutabire [Chimie] muri Kaminuza y’u Rwanda, mbere yo gukomeza Icyiciro cya Kabiri muri Zhejiang Normal University yo mu Bushinwa.

Ubu arimo gukorera Impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na Chimie ariko yibanda kuri ‘Environmental Engineering’ muri Pologne.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE i Silesian , Baranyika yavuze ko kuba u Rwanda rufite isura nziza rwubatse ku ruhando mpuzamahanga bituma Umunyarwanda ugeze mu bihugu by’amahanga afatwa neza, ku buryo aho akomanze hose bamuha ikaze.

Yagize ati “Baradufasha cyane wenda dufashe urugero nka Ambasade yacu ni yo tubana umunsi ku munsi, idushakira amahirwe […] cyane ko baba baragiye baducira inzira, twe tuba tumeze nk’abanyura mu nzira baharuye. U Rwanda rwacu rero rufite imiyoborere myiza cyane ko batibanda ku byo dukora mu gihugu gusa ahubwo bagenda badushakira amahirwe ahandi hantu.”

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu ku bwanjye navuga ko ari amahirwe kuri njye, uretse njye hari na bagenzi banjye biga hano biyishyurira.”

“Usanga u Rwanda hari izina rwubatse hanze aha ngaha, bituma Umunyarwanda wese ugiye gusaba akazi bamwakira neza kandi baba bazi ko dufite imico myiza.”

Baranyika avuga ko muri Pologne arimo kwiga no gukora ubushakashatsi ku bijyanye na ‘Radiocarbone’ aho areba uburyo amavuta ashobora kwangiza ikirere.

Ati “Isi tugezemo cyangwa iyo turi kuganamo uko abantu barimo kwiyongera, uko ubukungu bwiyongera, gukenera ingufu bigenda byiyongera cyane by’umwihariko mu bintu bijyanye n’imodoka.”

Yakomeje agira ati “Ariya mavuta ya lisansi turayakenera no mu nganda hose kandi uzi ko zigenda zitanga imyuka ihumanya ikirere. Icyo ndi gukoraho ubushakashatsi rero ni ukureba ingano cyangwa imiterere y’iyo myuka kugira ngo mbashe kuyigabanya cyangwa kumenya ingano yayo.”

Baranyika avuga ko akorera muri za laboratwari zigezweho aho bapima amavuta yo muri Pologne cyangwa avuye mu bindi bihugu, kugira ngo barebe imyuka ashobora kohereza mu kirere.

Avuga ko kuba yiga muri kaminuza yateye imbere mu bushakashatsi bizamufasha kuyivomamo ubumenyi bwatuma atanga ibisubizo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Ati “Umubare munini w’abanyeshuri bayigamo cyane ni abashakashatsi, iyo urebye igihugu cyacu ni igihugu kiri mu nzira navuga ko kiri kwihuta mu iterambere, hano rero by’umwihariko muri siyansi na Engineering, bitwereka ko nk’Abanyarwanda barimo kwiga hano, ibyo twiga bizagira uruhare runini ku gihugu cyacu.”

Pologne ni kimwe mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane mu Burayi. Iri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza ndetse uburezi bw’igihugu bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe, buza ku mwanya wa gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi.

Kugeza uyu munsi binyuze mu bafite imishinga ifasha abanyeshuri kubona za kaminuza zo mu mahanga bigamo, muri Pologne higayo nibura Abanyarwanda 300 buri mwaka.

Baranyika Jean Baptiste (uri ibumoso) yashimye amahirwe yahawe n'ubuyobozi bw'u Rwanda. Aha yari ari mu kiganiro n'Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe
Baranyika wiga muri Pologne aha yari muri laboratwari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .