00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Umuhoza washinze muri Pologne iduka ricuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 July 2022 saa 10:48
Yasuwe :

Umuhoza Belise ni Umunyarwandakazi uba muri Pologne wahajyanywe no kwiga Kaminuza. Nubwo ari mu kindi gihugu ariko ntiyibagiwe igihugu cye ahubwo yakomeje gushaka icyamuhuza na cyo.

Aha ni ho yagize igitekerezo cyo gushinga iduka acururizamo imyenda ikorerwa mu Rwanda ku buryo Abanyarwanda bari muri ayo mahanga bashaka kurimba mu myambaro y’iwabo bitabagora bayitumiza kure.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuhoza yavuze ko yageze muri Pologne akabona ukuntu hari amaduka acuruza imyenda yo mu bihugu bitandukanye ariko iyo mu Rwanda nta yihari, yifuza guhindura aya mateka.

Yagize ati “Impamvu natangiye Made in Rwanda ni uko muri Polgne dufite amaduka menshi acuruza ibintu byo mu bihugu bitandukanye ariko nta yo mu Rwanda yari ihari.”

“Ndatekereza ndavuga nti ‘kuki ntazana iyo mu Rwanda ngo abantu batangire bamenye iby’iwacu’ kuko ukenera nk’umwenda ukajya kuwushaka mu maduka y’abaturuka muri Nigeria, ndibaza nti ‘kuki twebwe bataza kureba ibyacu byo mu Rwanda’.”

Yakomeje avuga ko icyo gitekerezo kandi gishingiye ku buryo yihebeye igihugu cye bituma yifuza gukora icyo aricyo cyose cyagiteza imbere.

Ati “Bitewe n’ukuntu nkunda igihugu cyanjye byatumye nshyiramo imbaraga ndavuga ngo ngiye gushyiramo imbaraga mbizane, nagize amahirwe ngira umubyeyi aramfasha mbibona byoroshye. Nsanzwe mfite akazi ariko naravuze ngo kuki ntashaka umurimo nakora ku ruhande na wo wanyinjiriza amafaranga, nabyo ni uko nabitekereje.”

Umuhoza avuga ko mbere akiri mu Rwanda yumvaga bisanzwe kuba afite igihugu ariko igihe yajyaga hanze yahise abona ko hari ibintu bitangaje ku Rwanda atasanga ahandi.

Ati “Iyo uba ahantu cyangwa ufite ikintu ntugiha agaciro cyane iyo utakikibona ni bwo ukamenya. Mu rugendo rwanjye rwo kuza hano nabanje kujya muri Tanzania kuko abantu bashaka kuhagera babanza gushakirayo uruhushya rwo kwinjira mu gihugu (visa).”

“Ninjiye muri Tanzania ari bwo bwa mbere nsohotse mu gihugu cyanjye. Nahamaze nk’ukwezi, nkigerayo narebye ukuntu ubuzima bumeze, isuku, umutekano mbona n’ibintu bitandukanye n’igihugu cyanjye.”

Yasobanuye ko yagereranyije ibyo abona n’ibyo yasize mu Rwanda, bituma amenya agaciro ko kuba Umunyarwanda.

Umuhoza ni umukobwa ukiri muto, avuga ko kimwe mu bituma akunda u Rwanda ari uko igihugu gifite imiyoborere myiza yimakajwe na FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva icyo gihe kugeza ubu u Rwanda rwongeye kwiyubaka ndetse rushimwa iterambere rwagezeho mu myaka 28 ishize.

Belise yatangije ubucuruzi bw'imyenda ikorerwa mu Rwanda muri Pologne
Yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko muri Pologne nta myenda yakorewe mu Rwanda ihaba
Umuhoza Belise yorohereje Abanyarwanda baba muri Pologne kubona imyenda ikorerwa iwabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .