Mu myaka isaga ibiri ishize, Muhizi wari ufite imyaka 23 yatangije Ishuri ry’incuke yise The Winners Mount Academy riherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Ni icyemezo yafashe nyuma yuko ishuri ribanza yigishagaho mu mwaka wa mbere ryari rimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nkuko bigenwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB).
Akimara kubona ko abanyeshuri bagera kuri 200 baribarizwagamo bazagorwa no kubona aho gukomereza amasomo yatekereje uko yasaba ibyumba iryo shuri ryakoreshaga.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Muhizi yavuze ko mu gutangira byari bigoye kuko abantu batabyumvaga.
Yagize ati “Ishuri ryakoreraga hano ryamaze gufungwa ndebye nsanga ryari rifitiye abaturage akamaro, kuko bararikundaga, riri hafi yabo kandi ibiciro byaryo biboroheye. Nabonye ko kurifunga bizabangamira sosiyete riherereyemo.’’
Yakomeje avuga ko “Iryo shuri rimaze gufungwa nasabye ko bankodesha ibyumba byaryo, bakampa ubutaka bwabo ngewe nkahakorera. Mbagejejeho icyo gitekerezo ikintu cya mbere cyabayeho ni uko bansetse, abandi bampa iminsi mike ariko sinacitse intege narakomeje.’’
Nyuma yo gutanga ubusabe, Muhizi yemerewe gutangira ishuri ariko "ntiryakomeje kuba iribanza, nakomeje nk’ishuri ry’incuke.’
Mu mwaka wa mbere mu 2018, The Winners Mount Academy, yakiriye abanyeshuri 20 ariko ababyeyi baseta ibirenge mu kohereza abana babo kuryigamo. Iyi mibare yarazamutse mu 2019 ryakira abana 40 bitewe n’icyizere ryagiye rigirirwa.
Mu ntangiriro, Muhizi avuga ko yahuye n’imbogamizi z’uko abantu batiyumvishaga uburyo umusore w’imyaka 23 [yari afite mu 2017] yatangiza ishuri.
Ati “Ntibyumvikanaga mu matwi y’abantu. Mu gace dutuyemo iyo uvuze ngo umuntu yatangiye ishuri baba batekereza ko yari afite imyaka 40, 45 cyangwa 50. Rero kumva umusore w’imyaka 23 aje gutangiza ishuri, abantu banze kungana.”
Kugeza ubu iri shuri ryakira abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu, ribarizwamo abagera kuri 60, bahabwa ubumenyi mu masomo atandukanye. Abaryigamo bishyura amafaranga y’ishuri angana na 26 000 Frw ku gihembwe.
Muhizi avuga ko umwihariko w’ishuri rye rya The Winners Mount Academy ari ugusigasira umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Abanyeshuri baryigamo bigishwa ibijyanye n’umuco nko gusakuza, kuboha imisambi n’ibindi. Uretse Ikinyarwanda gihabwa umwihariko, izindi ndimi z’amahanga na zo ntizibagirana kuko abana batozwa kuba intyoza mu ndimi z’amahanga.
The Winners Mount Academy yashinzwe nk’uburyo bwo gufasha ababyeyi baturiye ishuri kubona aho kurerera ariko no gutanga akazi ku rubyiruko binajyanye n’icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda.
Iri shuri ryatanze imirimo ku bantu batandatu barimo abarimu, umucungamutungo n’ushinzwe amasuku no kwita ku bana.
Twibanire Mathieu w’imyaka 23 wigisha muri The Winners Mount Academy, yavuze ko hari byinshi yungukiye mu kuhakorera nk’umurezi.
Yavuze ko inyungu nyamukuru akuramo itabarirwa mu mafaranga kuko uburere aribwo bw’ibanze kuri we.
Ati “Iyo mbonye umwana avuye mu rugo nkamuhindura nkumva atangiye kuvuga Ikinyarwanda nyacyo numva binshimishije cyane. Indi nyungu mbonamo ni uko nange ubwanjye bimpa amahoro. Izo ni inyungu mbona zikomeye ziruta kuba natera imbere mu mafaranga.’’
Mu gufasha abana bose kubona uburezi, iri shuri ryakira abanyeshuri bane buri mwaka badafite ubushobozi, bakabasonera ku mafaranga y’ishuri.
The Winners Mount Academy ifite umutungo ubarirwa muri miliyoni 17 Frw. Intego ya Muhizi wayishinze ni uko nibura mu myaka 10 iri imbere izaba ifite ishuri ryayo ribanza n’iryisumbuye.
Amafoto: Laura Mulkerne
TANGA IGITEKEREZO