00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteye amatsiko kuri Pastor P uri mu batunganya indirimbo bubashywe mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 August 2019 saa 10:27
Yasuwe :

Ndanga Bugingo Patrick [Pastor P] ni umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe kandi bazwiho ubuhanga bukomeye. Ikiganza cye cyabaye icy’umugisha kuko indirimbo nyinshi yakirambitseho zabaye ikimenyabose kubera uburyohe zihariye.

Niba wumva indirimbo zirimo “Adi Top” ya Meddy, “Habibi” ya The Ben, “Indoro” ya Charly na Nina n’izindi zo mu bihe byashize nka “Mu Gihirahiro” ya Jay Polly, “Sintuza” ya Urban Boys, icyo wamenya ni uko ubuhanga buzirimo ni ubwa Pastor P.

Uyu musore yanditse izina mu gukorana n’abahanzi b’igikundiro barimo na King James, Priscilla n’abandi benshi. Ari mu batunganya indirimbo bubashywe mu Rwanda bitewe n’ibihangano bitandukanye yagiye akorera abahanzi bikabubakira amazina.

Pastor P abayeho mu buzima butangaje, akunda umurimo we umuhesha umugati; mu myizerere ni umwemeramana udafite idini ryamubase ashingiyeho, urukundo yihebeye umubyeyi we rwatumye yishyiraho igishushanyo (tatouage) ishushe mu isura ye ku mubiri we.

IGIHE yagiranye na we ikiganiro kirambuye aduhishurira byinshi abantu bashobora kuba batamuziho.

IGIHE: Uhugiye mu biki muri iyi minsi?

Pastor P: Mpugiye ku muryango wanjye. Nagize igihe kinini cyo kubanza kwita ku muryango, nk’imfura murabizi ko hari inshingano rimwe na rimwe ufata, nibyo byambayeho rero ariko n’ubundi ndakora wenda n’uko nagiye hanze gato imishinga nakoze ikaba iy’abantu baguma hanze batagera hano cyane.

IGIHE: Ni he ukunze gutemberera hanze y’u Rwanda?

Pastor P: Mu myaka yashize nagize amahirwe yo kujya gukorera i Burayi cyane, mu Bufaransa no mu Bubiligi ahanini no muri Ecosse narahakoreye igihe gito. Mu myaka nk’ibiri ishize nibwo natangiye kujya nkorera muri Amerika kugira ngo ndebe uko ibyaho bimeze.

Ubundi njyewe nkunda mu cyaro, iyo mbonye umwanya wose ntarabukira mu cyaro ariko cyo mu Rwanda.

IGIHE: Ni he utandukanira n’abandi batunganya umuziki (producers) iyo uri mu kazi?

Pastor P: Icya mbere ndasenga. Si ukuvuga ngo ni amasengesho y’andi y’igitangaza, ni uko impano yanjye yakuriye mu rusengero, noneho ngira umurongo wo kumva ko ibintu nkora ari Imana ibimfasha, ngira ngo niba ujya ureba ahantu hose mba nanditse ngo “Imana imbere ya byose”. Iyo ngiye gukora ikintu mba nibuka ngo Imana niyo ikiri imbere.

Ikinshimisha ni uko nyine amarangamutima nshyira mu muziki ahura n’ay’abantu benshi bumva umuziki. Niyo mpamvu nkora indirimbo ugasanga abantu barayikunze kubera amarangamutima nayikoranye. Ntabwo nshyiramo ubuhanga kurusha ibyiyumvo. Iyo ndi gucuranga indirimbo ntekereza uko ndi bwiyumve kurusha uko ndi kumva amanota arimo. Niyo mpamvu ngira ngo mpuza n’abantu benshi.

IGIHE: Usengera mu rihe dini?

Pastor P: Nasengeraga muri Assemblée de Dieu bihoraho mbere ariko nyuma ntangiye kugira ingendo nyinshi birahinduka. Ngira n’akandi kantu gatandukanye navuga, hari ukuntu numvikana n’Imana ku giti cyanjye sinite ku buryo sosiyete ifite inzira runaka ikurikiza, ibyo byagiye bituma mfungukira n’andi matorero.

Nsengera akenshi kuri Mavuno Church cyangwa nkajya n’ahandi mbonye bapfa kuba bavuga Imana, mba nshaka no kwiga iby’aho mba ntazi. Njywe nta dini ntajyamo kereka iritemera Imana.

IGIHE: Muri iyi minsi wahinduye imiterere y’umusatsi wawe, waba warayobotse inzira y’abarasta?

Pastor P: [Aseka] ntabwo ndi umurasta, kuko bafite amahame bagenderaho, amenshi sinyazi. Dread sinazishyizeho kubera uburasta nashatse guhindura uko ngaragara kuko nari maze iminsi mfite umusatsi narateretse, nkasuka ndavuga nti ikintu ntarakora ni dreads reka nzishyireho.

IGIHE: Ku mubiri wawe ufite tatouages nyinshi, zifite ikihe gisobanuro?

Pastor P: Njyewe nkunda umuryango wanjye nkanakunda umuco, hirya y’ibyo nkanakunda ubugeni. [ ku kaboko k’ibumoso] Urebye nk’uyu ni mama ni isura ye nakoze, ariko ntabwo agira umusatsi mwinshi cyane ahubwo ninjye wamuhaye aka gace k’umusatsi n’urugori kubera ko akunda gutega urugori.

[Ku kaboko k’iburyo] uyu ni papa we namuhaye umugara w’intore, iri ni izina rye yitwaga Ndangamiyumukiza. Ku gikonjo cy’ibumoso hariho ukwezi nk’uko nemera Imana n’intumwa nemera cyane zakurikiraga ukwezi.

Ku kizigira cy’iburyo hariho inota ry’umuziki rya Sol mu gihe ku cy’ibumoso hariho intore ifite icumu. Urabona ko ari ku kuboko kumwe n’ugushushanyijeho umubyeyi wanjye, ni intore cyane. Ubutore bwe ntibushingiye ku gutarama by’inkera ahubwo muri kumwe ntiwagira irungu kuko araganira cyane, afite ubunararibonye.

IGIHE: Ni abahe bahanzi bagushimishije mu kazi kawe ko gutunganya indirimbo?

Pastor P: Mu bahanzi twakoranye banshimishije harimo Miss Jojo njya nkumbura gukorana na we. Hari ukuntu twakoraga akandika amajwi uko ndi kuyamubwira akajya ayandika agashyiraho akambi, akaza kumenya ngo aha araririmba azamuka kandi yaririmba ukumva ni kumwe wabimubwiraga, icyo kintu cyanyerekaga ko afite impano ye.

Nkunda gukorana n’abantu baririmba gakondo nakoranye n’umubyeyi waririmbye “Nshongore” nakunze ukuntu nakoranye na we. Undi muntu nakunze gukorana na we ni Ben Kayiranga kuko afite ukuntu adashobora gukora ibintu bisa n’iby’abandi.

Undi navuga ni King James na we twakoranye ibintu byinshi, haba hageze n’imirimbire tuvuga tuti ‘reka dukore iyi’ bigakunda ku buryo nishimira iterambere rye.

Priscilla we ntabwo twakoranye ibintu byinshi ariko ibyo twahuriyemo byamuhaye intangiriro nziza inshimisha, kugeza n’ubu ni umuhanzi mwiza.

IGIHE: Ni abahe bantu uri kwishimira iterambere ryabo muri muzika muri iyi minsi?

Pastor P: Nishimira iterambere ry’umuziki cyane nk’umuntu wanagize amahirwe yo kubona ukuntu ryazamutse ariko njyewe ntsimbarara cyane ku baririmbyi b’umuco gakondo bakiri bato. Abo dufite barasa nk’aho bari kugenda begera hejuru ejo bazatambuka kandi n’abato hari igihe usanga bahari ariko ibintu byabo ntitubyumve cyangwa ntibabone ukuntu babishyira hanze.

Iterambere ryose twagira tutarabona abantu baririmba injyana gakondo bakiri bato ntiryaramba, ni cyo kintu gikomeye tubura.

IGIHE: Indirimbo imwe uyikorera amafaranga angahe?

Pastor P: Iyo umuhanzi ampamagaye birangora kumuca amafaranga ntaramwumva. Ngomba kubanza kumva uririmba ute. Kuko nshobora kumbwira uti ‘nubwo indirimbo ari ibihumbi 300 Frw ariko ikeneye umuntu ucuranga gitari uzamwishyura ibihumbi 100 Frw. Ahanini indirimbo nyikorera ibihumbi 300 Frw.

IGIHE: Nk’umuntu wabanye na King James ni iki umuziho abantu benshi batazi?

Pastor P: King James araburana cyane, ahantu ari haba hari impaka nyinshi. Muraganira ariko mugasoza mujya impaka, ntajya yemera gutsindwa. Ni cyo kintu nzi.

IGIHE: Iyo uri wenyine ukunda kumva indirimbo zirihe mu yihe njyana?

Pastor P: Nkunda kumva Reggae, Afro Beat ariko nkazijyana n’izi zigezweho z’abo muri Ghana na Nigeria. Ubundi nkunda n’izaririmbiwe Imana.

IGIHE: Iyo utari mu kazi ni iki kikuruhura?

Pastor P: Muri iyi minsi nkunda kuba ndi muri gym. Iyo mbonye umwanya wose mba numva nakwikorera siporo. Urabona ko nanagabanutse, si uku nanganaga mbere.

Pastor P ari mu batunganya indirimbo bubashywe mu Rwanda
Pastor P akunda kuba hafi y'umuryango we. Akunda nyina byahebuje kugeza ubwo yanishushanyijeho tatouage ishushe mu isura ye ku mubiri we
Iyo abonye umwanya anyarukira mu cyaro agasabana n'abantu baho
Pastor P iyo afite umwanya akunda gukora siporo muri gym
Pastor P afite studio iri mu zikomeye mu Rwanda
Pastor P yahinduye imiterere y'umusatsi we ashyiraho dread
Afite igishushanyo kigaragaza isura y'umubyeyi we kiri ku kuboko kwe kw'iburyo
Ndanga Bugingo Patrick akoresha amazina ya Pastor P mu muziki
Yiyanditseho izina rya se witwaga Ndangamiyumukiza mu kumuzirikana

Camera: Mutoni Gisèle

Interviewer&Editor: Muhumuza Simeon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .