00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ikosa ryemejwe’, igitabo cya Busoro gitanga umucyo ku nkomoko y’Abanyarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 August 2019 saa 02:36
Yasuwe :

Abazi, abize n’abigishije amateka y’u Rwanda hari ihurizo batajya babasha gusobanura neza, ry’imvugo ebyiri zakunze kugongana zivuga ku nkomoko y’abanyarwanda.

Igitekerezo cyamamaye ni icyazanywe n’abakoloni, kivuga ko abanyarwanda nubwo baba mu gihugu kimwe batava hamwe, ko barimo amoko atatu, Abatutsi bavuye muri Ethiopia, Abahutu bavuye muri Tchad n’Abatwa bari basanzwe mu Rwanda.

Iyo mvugo yarigishijwe cyane irakomeza muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri kugeza ubwo yanifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo iyo mvugo yamamajwe, ntabwo abayikwije babashije gusobanura uburyo umuntu wo muri Tchad yageze mu Rwanda, agahura n’uwo muri Ethiopia bose bakisanga bavuga ururimi rumwe badategwa.

Imvugo ya kabiri ni iy’uburyo abanyarwanda bava kuri Kanyarwanda ka Gihanga, nyamara amateka agaragaza ko Kanyarwanda yavutse se Gihanga yaramaze guhanga u Rwanda, agahuriza hamwe ibihugu byari bitatanye akabitegeka.

Ibyo bihugu yahurije hamwe byari bituyemo abantu, biyobowe kandi bifite uko bibayeho ku buryo utakwitirira abari babituye ko bavuye kuri Kanyarwanda wavutse abihasanga.

Urujijo kuri iyo nkomoka y’abanyarwanda niyo yateye inyota Honoré Busoro, agatangira gushakisha ukuri nyako kw’ibibazo bikunze gutera urwo rujijo.

Ibisubisoz kuri urwo rujijo Busoro w’imyaka 23 yabikubiye mu gitabo cye gishya yise ‘Ikosa Ryemejwe”.

Muri icyo gitabo cy’amapaji 47, Busoro yibanda ku bibazo birindwi cyane cyane urubyiruko rwibaza kuri uko kudahuza ku mateka, akagerageza no kubisubiza yifashishije inararibonye n’ubushakashatsi yakoze.

Intego y’igitabo cya Busoro, ni ugufasha urubyiruko gusobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda hagamijwe kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, bushingiye ku bumenyi.

Yagize ati “Ni ukongera ubumwe bushingiye ku myumvire atari uko umuntu yabwiwe kumvikana na mugenzi we wenda we mu mutwe afite ibindi yibwira ko ari byo. Ugomba kumvikana na we ushingiye ku bumenyi ufite.”

Kuba ibijyanye n’inkomoko y’abanyarwanda benshi babitinya, Busoro avuga ko bidakuraho ingaruka byagize mu mateka kandi benshi mu babitinya babana nazo.

Yagize ati “Ingaruka zaragaragaye ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ishingiye ku mvugo z’amateka zitari zo. Ni ibibazo nk’umunyarwanda udashobora kwirengagiza. Ushobora kubyirengagiza ariko uba ubizi ko bihari n’ingaruka zabyo abenshi babana nazo. Nahisemo kugira icyo mbikoraho kurusha kubyirengagiza.”

Busoro avuga ko iki gitabo ‘Ikosa Ryemejwe’ urubyiruko rugisomye rudashobora gushukwa ku bijyanye n’amateka y’inkomoko y’abanyarwanda.

Inyito y’igitabo yavuye mu bushakashatsi uyu musore yakoze, akaza gusanga ingaruka u Rwanda rwahuye nazo zaraturutse ku makosa yo kuvuga amateka uko atari, bikigishwa mu mashuri bikanemezwa mu nzego za Leta.

Igitabo ‘Ikosa Ryemejwe’ kiri kuboneka mu Isomero ry’Igihugu ku Kacyiru, kuri Centre Iriba ndetse no kuri Internet unyuze hano:Ikosa Ryemejwe

Gusoma icyo gitabo ni Ubuntu. Busoro avuga ko mu minsi mike kizashyirwa mu zindi ndimi zirimo Igifaransa n’Icyongereza.

Busoro amaze imyaka irindwi yandika iki gitabo
Busoro yavuze ko iki gitabo kije gukuraho urujijo ku mateka yagiye yigishwa avuga inkomoko y'abanyarwanda
‘Ikosa ryemejwe’, igitabo cya Busoro gitanga umucyo nkomoko y’abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .