Ingabire yasoje amasomo ajyanye n’ubugeni mu 2015 mu ishuri ryo ku Nyundo, anahita abikomeza ku buryo ubu abikora nk’umwuga we abasha gukuramo ibintu nkenerwa bimwe na bimwe.
Avuga ko kuva akiri umwana yabikundaga cyane ariko akumva nta muntu wapfa kubikora nk’akazi.
Ati “Narabikundaga, narabikoraga, ariko numvaga nta muntu wabigira umwuga. Maze kubimenya nagiye kubyiga, nza kubikunda cyane mpita mbigira umwuga.”
Avuga ko nta mbogamizi nyinshi ahura nazo mu kazi ke ka buri munsi ahubwo ikibazo ari uko abakobwa babikora bakiri bake cyane ugereranyije n’igitsina gabo.
Uretse gukora ibishushanyo uyu mukobwa ni umusizi ndetse n’umukinnyi w’amakinamico ari no mu bagize Inema Arts Center.
Ati “Ntabwo aribyo nkora gusa. Ndi umusizi, nkaba umukinnyi w’amakinamico ariko nkakora n’ibindi byinshi byo mu bugeni. Ninjiza nk’abandi bahanzi bose, iyo nakoze ibihangano bigakundwa bikanagurwa nibwo ninjiza.”
Mu ntumbero z’uyu mukobwa ashaka gukorana n’abantu batandukanye akagera ku yindi ntambwe agakoresha ubugeni mu bijyanye n’imitekerereze.
Ati “Mfite imishinga myinshi itandukanye, nifuza gukorana n’abantu batandukanye. Muri make nifuza kugera ku yindi ntambwe inyujijwe mu burambe ndashaka no gukoresha ubugeni mu bijyanye n’imitekerereze.”
Arongera ati “Ubugeni ntabwo ari ubwiza gusa, ntabwo ari umutako gusa. Ushobora gufasha umuntu washushanyije mu buryo bwo kugaragaza amarangamutima n’ubibonye hari icyo bishobora kumufasha mu mitekerereze ye.”
Asaba inzego za leta zifite ubuhanzi mu nshingano kujya bafasha abanyabugeni uko babishoboye, bagaha agaciro ibihangano by’Abanyarwanda bakajya babishyira mu biro byabo.
Ingabire afite imyaka 21, nyuma yo kuba ari umunyabugeni wabigize umwuga afite gahunda vuba aha yo kwiga ibijyanye n’itumunaho muri Kaminuza.
Aherutse kumurikira abantu ibyo akora mu cyo yise ‘Spoken Art Exhibition’, iki gikorwa cyabaye guhera ku wa 6 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2019.
TANGA IGITEKEREZO