00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irakoze, umukobwa witeje imbere abikesha gutwara imashini zikora imihanda n’izitwara imizigo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 July 2019 saa 10:34
Yasuwe :

Irakoze Grace ni umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ukora umwuga wo gutwara imashini zikora imihanda n’izitwara imizigo mu mujyi wa Kigali.

N’ubwo gutwara izo mashini atari umwuga umenyerewe ku banyarwandakazi , Irakoze uvuka mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo akubwira ko yahisemo uyu mwuga kuko yabonaga ko awushoboye kandi utunze benshi neza.

Irakoze avuga ko mu mashuri yisumbuye yize mu bijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa, aza gutangira kwiga ibinyabiziga mu 2014 i Kavumu mu Karere ka Nyanza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yahisemo kwiga gutwara ibinyabiziga kubera ubuzima bugoye yakuriyemo.

Yemeza ko ubundi yakuze afite inzozi zo kuzatwara ikamyo kuko yabikundaga kandi abwirwa ko bibamo amafaranga menshi.

Kugeza ubu afite ubwoko bune bw’impushya zo gutwara ibinyabiziga birimo amakamyo n’imashini zikora imihanda.

Ubwo yari amaze kubona uruhushya rwo gutwara imodoka ntoya, nibwo yatangiye akazi ko kwigisha abantu gutwara imodoka ku buryo ariho yaje kuva abonye ubundi bwoko bw’impushya.

Ati “ Nahise njya kwigisha gutwara imodoka hariya i Remera, mbikora amezi atatu ariko kuko ku munsi bampembaga ibihumbi 20 ayo mafaranga niyo najyanye i Kavumu nshaka categorie ya C inyemerera gutwara amakamyo n’iya F ifite ubushobozi bwo gutwara imashini zose zirimo na tingatinga.”

Irakoze ahamya ko uyu mwuga umaze kumugeza kuri byinshi kuko buri mwaka abasha kurihira amafaranga y’ishuri asaga ibihumbi 500 barumuna be babiri, kandi bakabaho neza mu muryango.

Gutwara imodoka ngo byanatumye abona akazi gahoraho ko gutwara imodoka ziterura imizigo muri MAGERWA, ubu akaba afite imodoka ye bwite n’ikibanza cyo kubakamo inzu.

Irakoze afite inzozi zo kuba rwiyemezamirimo, agashinga sosiyete izajya yigisha abantu gutwara ibinyabiziga.

Irakoze avuga ko mu mashuri yisumbuye yize mu bijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa, aza gutangira kwiga ibinyabiziga mu 2014 i Kavumu mu Karere ka Nyanza
Irakoze ahamya ko uyu mwuga umaze kumugeza kuri byinshi
Irakoze Grace afite impushya zo gutwara imodoka zirimo n'izitwara imashini zikora imihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .