00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangiye gukorwa imibavu iturutse mu nturusu n’umucyayicyayi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 August 2019 saa 01:19
Yasuwe :

Mu Karere ka Rwamagana hatangijwe imurikagurisha ry’intara y’iburasirazuba ribaye ku nshuro ya cumi ryitabirirwa n’abamurika ibikorwa 214, bakaba biganjemo abanyarwanda n’abanyamahanga.

Benshi mu banyarwanda bari kumurika bimwe mu bikorwa bikorerwa mu Rwanda cyane cyane ibikorerwa muri iyi ntara byiganjemo udushya twinshi, muri utwo dushya harimo imibavu ikoze mu bimera nk’inturusu, umucyayicyayi n’ibindi.

Umubavu w’umucyayicyayi ngo ufasha abantu mu kwirukana amasazi, imibu n’utundi dukoko, naho uw’inturusu wo ukaba ukiza zimwe mu ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, ugakoreshwa mu kunanura umubiri n’ibindi.

Emmanuel Hategekimana umwe mu bakozi ba sosiyete Ikirezi iri kumurika iyi mibavu, yavuze ko batangiye gukora iyo mibavu mu 2007.

Akomeza agira ati “ Inturusu turayifata tukayicanira tugakuramo amavuta yayo tukayashyira ku ruhande, ibisigaye birimo ibikatsi n’amazi nabyo bikajya ku rundi ruhande, ya mavuta avamo niyo afasha abantu mu kubavura mu myanya y’ubuhumekero ndetse no muri sauna n’ibindi.”

Ku bijyanye n’umucyayicyayi ho, avuga ko bawukuramo umubavu ushobora kwifashishwa mu kwirukana imibu, amasazi n’utundi dukoko tunyuranye, ngo unashyirwa mu masabune meza ahumura akunda gukoreshwa mu koga.

Hategekimana akomeza avuga ko batarashobora guhaza isoko ryo mu Rwanda bitewe nuko batarabona ubushobozi ariko ngo abanyarwanda cyane cyane abafite ubushobozi bakunda kugura imibavu yabo kuko ari umwimerere.

Ubwo yafunguraga iri murikagurisha ku mugaragaro, Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred yashimiye abaje kumurika kuba bazanye ibishya byinshi , abasaba gukomerezaho mu guteza imbere u Rwanda na Afurika.

Ati “Igihugu cyacu gifite ubukungu budashingiye ku mutungo kamere cyane ko tudafite amabuye y’agaciro ahubwo ubukungu bwacu bushingiye ku banyarwanda ubwabo akaba ariyo mpamvu tubasaba mu kubaka ubushobozi bushingiye ku kwishyira hamwe no kunoza ibyo dukora.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco yashimiye abitabiriye, abasaba kongera imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora.

Ati “Iyo dukora ibintu tukabigumisha iwacu mu mirenge ntitubigaragaze ntabwo twatera imbere ngo abakiriya babimenye ariko iyo uje hano mu imurikagurisha bituma abantu bamenya ibyo ukora bakakugana.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twubake ubukungu burambye duteza imbere iby’iwacu.”

Umubavu uturuka mu nturusu mililitiro eshanu zigura amafaranga 2500
Guverineri Mufulikye Fred yashimiye ubuyobozi bwa PSF bwateguye iri murikagurisha
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu ntara y'iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco yashimiye abaje kumurika ibikorwa byabo abizeza umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .