00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhakwa yanze kuba umuganga, ajya mu buboshyi bw’imyenda bwihariye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 July 2019 saa 09:39
Yasuwe :

Umwaka urashize Muhakwa Jean Octave atangiye ububoshyi bw’imyenda yiganjemo iy’imbeho yifashishije ubudodo mu buryo butandukanye n’uko abandi babikora.

Uyu musore wo mu Kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya, yize ibijyanye na laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe.

Mu gihe abandi barangiza amashami y’ubuvuzi baba bashakishwa cyane ku isoko ry’umurimo, Muhakwa ntaho yigeze ajya kwaka akazi ahubwo yayobotse iy’ububoshyi bw’imyenda, birangira atangiye kuvumbura ibyihariye kuri uwo mwuga byanamwubakiye izina.

Ni umwe mu rubyiruko rwatsinze mu marushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi 2018 y’umuryango Imbuto Foundation, yarebaga urubyiruko rufite impano zidasanzwe.

Muhakwa aboha imyenda y’imbeho mu budodo mu buryo busa n’ubwihariye, akayitaka akoresheje ubugeni bwa kinyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yakuze yumva azaba rwiyemezamirimo ari nayo mpamvu ubwo yarangizaga kwiga Kaminuza atigeze ajya gushaka akazi.

Yagize ati “Umwihariko mfite mu buboshyi bwanjye, nuko abandi badozi usanga bakora ibintu bisanzwe , bakora imyenda y’ishuri. Njye nararebye ndavuga nti niba isoko ryo mu Rwanda rikeneye imyambaro y’umwihariko kandi ikoze mu budodo, ni gute nabikora? Nza kureba ndavuga nti reka nkoremo imyenda yo kurimbana mu bindi bihe bitandukanye nifashishije ubudodo.”

Akora imipira yo kwifubika, amakanzu, imyenda y’abana n’indi myamabaro ishobora gukorwa hifashishijwe ubudodo.

Yavuze ko yinjiye mu buboshyi nyuma yo kubona ko harimo amahirwe yo kuba bikorwa n’abantu bake.

Ati “Nararebye nsanga ububoshyi ni ikintu kidakorwa n’abantu benshi, ndavuga nti kuki ntabyiga bunyamwuga nkanabibyaza amafaranga. Nyuma yo kugerageza nkabona birimo birashoboka, nibwo natangiye ako kazi.”

Uyu musore yatangiye ubudozi akorera abandi, akaboha imyenda y’abanyeshuri umwe bakamuhemba 500 Frw, ku munsi akaboha imyenda itandatu.

Yabwiye IGIHE ko yaje kubona nta nyungu, ahitamo kwigurira ubudodo atangira kuboha ariko ashyiraho umwihariko wo kuboha imyenda bitandukanye n’iby’abandi.

Ati “Natangiriye ku bihumbi bitatu, nkakora udupira tubiri tw’abana bakampa bitatu bitatu, nkongera nkashora. Kugeza ubu nakora imyenda yavamo miliyoni.”

Muhakwa nta bwoba atewe n’isoko kuko yemeza ko ibikorwa bye nta bandi babikora mu Rwanda, ikindi kuba akunze gukora imyenda y’abana yumva nta gihe kizabaho ngo ababyeyi boye kugurira abana babo imyenda yo kwifubika.

Afite inzozi zo kwagura ububoshyi bwe ariko avuga ko imbogamizi ikiri igishoro gihagije.

Ati “Mfite intego yo kugira iduka rikomeye mu Rwanda ricuruza ibikomoka ku budodo. Ntabwo nzibanda ku myenda yo kwifubika gusa, nzakora n’ibindi bitandukanye ariko ngire umwihariko wanjye w’urudodo. Mu myaka itanu nzaba namaze no gushaka amasoko hanze y’igihugu.”

Muhakwa yavuze ko ububoshyi ari umwuga ukunze kwinubirwa n’urubyiruko, nyamara harimo amahirwe menshi mu gihe ubikora afite umwihariko.

Ati “Kera abantu benshi bari bazi ko ababana n’ubumuga aribo bakundaga kubyiga cyangwa se ko ari imirimo ikorwa n’abagore, ariko iyo urebye neza akazi kose ukoze gashobora kuba kakubyarira umusaruro. Nk’ubu umbwiye ngo ngwino nguhe umushahara, twananiranwa cyane kuko niba ku munsi mfite ubushobozi bwo kwinjiza ibuhumbi 30, byakugora.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere ibijyanye n’inganda zikora imyenda mu Rwanda, mu rwego rwo kugabanya ibituruka mu mahanga.

Ibyo byakozwe hakurwaho imisoro ku bikoresho bimwe na bimwe byifashishwa mu nganda zikora imyendam, hagamijwe koroshya ikiguzi.

Muhakwa avuga ko mu budozi harimo amahirwe menshi ku rubyiruko
Mu kuboha imyenda, hari aho Muhakwa akoresha imashini ahandi agakoresha intoki
Muhakwa yavuze ko uburyo abohamo imyenda bwihariye
Muhakwa yatangije ibihumbi bitatu
Imyenda ya Muhakwa itatse mu buryo bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .