00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murekatete akataje mu ishoramari ryo gukora amatapi akoresheje ubudodo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 July 2019 saa 01:59
Yasuwe :

Murekatete Enatha yize ibijyanye n’Icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Nyuma yo gusoza amasomo ntiyategereje gushaka akazi kamuha umushahara w’ukwezi ahubwo yahisemo kwihangira uwe murimo.

Mu mabyiruka ye, Murekatete yakuze yiyumvamo ibijyanye no kudoda. Urwo rukundo yabonye yarubyazamo inzira yahindura inzozi ze impamo, akaba umukobwa witunze adategeye abandi amaboko.

Ni urugendo rwahereye mu busa ariko rumugeza ku ntangiriro ifatika aho ubu yabaye rwiyemezamirimo ufite intego yo kwiyubaka byisumbuyeho.

Imirimo y’ubudozi bw’amatapi, imitako yo mu nzu, ibikoresho birimo ingofero zo kwambara n’ibindi, Murekatete abikorera mu Karere ka Musanze.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Murekatete yavuze ko umwuga w’ubudozi yawutangiye muri Kamena 2017 nyuma yo guhugurwa.

Yagize ati “Mbere yo gutangira gukora amatapi nari nzi kudoda, nyuma yo kurangiza kwiga amashuri nabonye amahugurwa y’abantu bigisha gukora amatapi numva ntangiye kubikunda. Ubusanzwe numvaga ko amatapi ari imashini ziyakora gusa, nabikoraga mbyita imikino.”

Nyuma y’umwaka abikora bigezo, yaje kwerekwa urukundo bituma atangira kubifata nk’akazi.

Yagize ati “Nyuma yo gutangira kubikora no kubishyira kuri WhatsApp (status) nkabona abantu barabirebye barabikunze, byanteye imbaraga zo kumva nabikora nk’umwuga unyinjiriza amafaranga.’’

Amatapi ye yatangiye kuyashyira ku isoko mu buryo bufatika ahagana muri Kamena 2018.

Murekatete yateye umugongo icungamari yize ayoboka ishoramari ryo gukora amatapi akoresheje ubudodo

Umushinga we yawutangiye akoresheje amafaranga yasabye mu muryango.

Ati “Nafashe amafaranga 5000 Frw njya kugura urudodo, ikoroshi na tapestry [igikoresho cyifashishwa mu kudoda]. Nakoze agatapi gato, ngashyira ku mbuga nkoranyambaga. Umuntu wagakunze na we yansabye kumukorera itapi, yampaye 10 000 Frw mukorera itapi yifuzaga.’’

Uyu mukobwa nta mashini ihambaye akoresha kuko mu kazi ke yifashisha ibikoresho bisanzwe bituma amara nibura iminsi ine akora itapi. Iyi ni imwe mu mbogamizi afite avuga ko abonye imashini byamufasha kwihutisha imirimo n’igiciro cya tapi ze kikagabanuka.

Murekatete avuga ko tapi akora zihariye ugereranyije n’izisanzwe ku isoko.

Ati “Muri make umwihariko wanjye ugereranyije n’andi matapi ari ku isoko ni uko umukiliya ambwira imiterere ya tapi ashaka n’ibara ryayo mu gihe ku isoko ashobora kujyayo agafata iyarangije gukorwa. Ikindi kandi tumenyereye amatapi ava mu mahanga yanditsemo ‘welcome’ ariko njye hari izo nkora nkandikamo ijambo umukiliya ashaka.”

Murekatete avuga ko akazi akora kamugejeje kuri byinshi aho yikemurira akaba agira inama abana b’abakobwa yo gukora kuko ari byo bizabarinda ibishuko.

Yagize ati “Ntaratangira nakeneraga cyane ubufasha bw’umuryango mbasaba urukweto, umwenda ariko bimwe muri ibyo ngibyo ubu mbasha kubyigurira ntabanje kubisaba ubu hari urwego ndiho.”

Atanga ubutumwa ku bangavu baterwa inda zitateguwe n’abakobwa bagwa mu bishuko yavuze ko “Ni byiza ko wagira ikintu wikorera, kuko iyo ugifite uba uhuze muri wowe bityo abaguhamagara ntibabona uko bagushuka. Iyo udakora abantu bagushukisha amafaranga ariko niba nkora amatapi hari ibyo mbasha kwikemurira ku buryo nta wanshuka.”

Murekatete watangije igishoro cya 5000 Frw kuri ubu akoresha abakozi bane; afite intego ko nibura mu myaka itanu azaba afite abakozi benshi bari mu ruganda rutunganya amatapi.

Murekatete akora ibikoresho birimo ingofero zo kwambara, imita; imitako yo mu nzu n'amatapi
Murekatete anakora imitako n'ingofero yifashishije ubudodo
Mu buhamya bwe avuga ko kwihangira umurimo byamufashije kwikemurira ibibazo bitandukanye bijyanye n'ibyifuzo bya buri mukobwa
Muri Kamena 2018 nibwo Murekatete yatangiye gushyira amatapi ku isoko
Murekatete yerekana imwe mu matapi yakoze ubwo IGIHE yamusuraga aho acururiza mu Isoko rya Goico Plaza mu Karere ka Musanze
Akora ingofero zifite n'amaherena bijyana
Uyu mukobwa anakora imitako itandukanye ikundwa n'abishimira kuba ahantu hateguye neza

Amafoto: Mugwiza Olivier

Video: Mugwiza Olivier na Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .