00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyempano batatu bahuje imbaraga mu kugaragaza agaciro k’umushanana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 November 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abanyempano mu ngeri z’ubuhanzi butandukanye rwahuje imbaraga mu bihangano bigaragaza agaciro k’umushanana nk’umwambaro gakondo w’Abanyarwanda.

Ni ibihangano byamuritswe mu imurikabikorwa ku nkuru zitandukanye ku mushanana ryiswe ‘The Gods of Women’, hanagaragarijwe uburyo imideli ishobora gukoreshwa mu bukerarugendo.

Ni imurika ryaranzwe na filimi mbarankuru yakozwe na Joshua Mutsinzi, washinze The Folks Africa n’amafoto atandukanye yakozwe agaragaza tumwe mu duce nyaburanga tw’u Rwanda nka Musanze, Bugesera n’ahandi.

Aya mashusho yose aba amurikwa n’Umunyamideli Shema Justin urajwe ishinga no kwereka Abanyarwanda ko umushanana ari umwambaro wabo kandi bakwiye kuwuha agaciro.

Iri murika ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ryayobowe na Kakizi Jemima.

Mu biganiro byatanzwe habayeho kugaragaza amateka y’umushanana nk’umwambaro n’agaciro ukwiye guhabwa mu Rwanda.

Mu Kiganiro na IGIHE, Shema Justin, wateguye iki gikorwa yavuze ko iri murika ryateguwe mu kwerekana umuco mu myambaro kandi basaba abaryitabiriye gutanga ubutumwa bahawe no ku bandi.

Ati “Twanejejwe no kubona abantu bitabiriye ku bwinshi kuko buri wese araza kugenda ambwira n’abandi bataje kuko iki gikorwa twagiteguye tugira ngo tubereke uko twasigasira umuco mu myambaro.”

Shema wateguye iri murikabikorwa ni umwe mu basore batanga icyizere mu kumurika imideli. Yakoranye n’inzu zitandukanye nka Moshions, House of Tayo, Ferooz Chris, Davyk Clothing Brand, Ryan Stylish, Style by Juan, A&M Kigali, Inzuki Design, ShalomSport Equipment, Arthicien Collections, ODROWAZ, KayDouble n’izindi.

Urubyiruko rwahuje imbaraga mu kwerekana agaciro k'umushanana
Iyi mideli igamije kwereka Abanyarwanda ko umushanana ari umwambaro w'agaciro kenshi
Umushanana wagaragajwe nk'umwambaro buri Munyarwanda akwiye kugira umwihariko we
Shema Justin yavuze ko iri murika ryateguwe mu kwerekana umuco mu myambarire
Abitabiriye iki gikorwa basabwe gutanga ubutumwa babonye
Iri murika ryitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Herekanywe ko n'abakiri bato bashobora kwambara umushanana
Herekanywe amafoto ahimbaza umushanana n'ubukerarugendo bushingiye ku muco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .