00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alessandro Michele yatandukanye na Gucci

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 November 2022 saa 08:09
Yasuwe :

Alessandro Michele wari umuyobozi ushinzwe ibyo guhanga udushya mu nzu mpuzamahanga y’imideli Gucci, yamaze gutandukana nayo nyuma y’imayaka 20 ayikorera.

Abasobanukiwe neza imikorere y’iyi nzu y’Abataliyani bazi ko Alessandro Michele, yari nk’umutima wayo ndetse ari mu batumye ibikorwa byayo bitumbagira kuva mu 2015 ubwo yahabwaga izo nshingano.

Alessandro Michele yinjiye muri Gucci mu 2002 aho yakoraga mu bahanga inkweto n’imirimbo yo ku mubiri, mu 2015 ni bwo yahawe inshingano zo guhagararira udushya duhangirwa muri iyi nzu.

Kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko nyuma y’imyaka 20 atandukanye n’inzu y’imideli yakoreye hafi ubuzima bwe bwose kandi yashyizemo imbaraga ze.

Umuyobozi wa Gucci, Marco Bizzarri, yashimye Alessandro umuhate n’ubwitange yakoranye mu gihe cyose yamaze muri iyi nzu y’imideli.

Alessandro Michele ni Umutaliyani wamamaye mu mideli, yavutse mu 1972 yakoze mu nzu z’imideli zitandukanye nka Fendi n’izindi; kugeza ubu Gucci ntiratangaza ugomba kumusimbura.

Alessandro Michele yatandukanye na Gucci nyuma y'imyaka irindwi ashinzwe ibyo guhanga udushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .