Abasobanukiwe neza imikorere y’iyi nzu y’Abataliyani bazi ko Alessandro Michele, yari nk’umutima wayo ndetse ari mu batumye ibikorwa byayo bitumbagira kuva mu 2015 ubwo yahabwaga izo nshingano.
Alessandro Michele yinjiye muri Gucci mu 2002 aho yakoraga mu bahanga inkweto n’imirimbo yo ku mubiri, mu 2015 ni bwo yahawe inshingano zo guhagararira udushya duhangirwa muri iyi nzu.
Kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko nyuma y’imyaka 20 atandukanye n’inzu y’imideli yakoreye hafi ubuzima bwe bwose kandi yashyizemo imbaraga ze.
Umuyobozi wa Gucci, Marco Bizzarri, yashimye Alessandro umuhate n’ubwitange yakoranye mu gihe cyose yamaze muri iyi nzu y’imideli.
Alessandro Michele ni Umutaliyani wamamaye mu mideli, yavutse mu 1972 yakoze mu nzu z’imideli zitandukanye nka Fendi n’izindi; kugeza ubu Gucci ntiratangaza ugomba kumusimbura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!