Ubusanzwe usanga amapantalo n’amakote bisa by’abagore yaragizwe imyambaro y’icyubahiro yo gusohokana mu birori cyangwa inama zikomeye bubashye.
Iyi myambaro yiswe BFH Suits Collection iriho imyambaro 13 y’amakote adoze mu bwoko butandukanye yakozwe n’ibikoresho biboneka mu Rwanda, ushobora kwambara bitewe n’ahantu ugiye haba mu birori, mu tubyiniro n’ahandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Bianca yavuze ko aya ari amakote yakoze mu buryo bwihariye agambiriye kwerekana ko iyi atari imyambaro yo mu birori bikomeye gusa.
Ati “Aya ni amakote afite uburyo yihariye, hari abantu bibwira ko amakoti yambarwa ahantu hiyubashye mu biro, mu nsengero mbega ahantu hiyubashye gusa.”
“Nashakaga kwereka abantu ko ushobora kuyihindurira uko idoze kandi ukayijyana ahantu aho ariho hose, haba mu birori, mu tubyiniro ku bantu bakunda gusohoka n’ahandi.”
Ubundi bwoko bw’imyambaro Bianca Fashion Hub yashyize hanze ni ubwiswe BFH Summer Collection, bugizwe n’amakanzu 13 yakozwe mu mu bitambaro bya ‘Satin’ bigezweho kuri ubu byaturutse muri Ghana.
Aya makanzu ni amwe mu akunzwe n’abanyamujyi baba bashaka guseruka barimbye kandi batabangamiwe n’ibitambaro bishobora kubashyuhira igihe hari izuba.
Izi Collections zose zatwaye Bianca ukwezi kurenga kuba yamaze kuzitunganya.
Ati “Iyi ni imwe mu myambaro yangoye cyane kuko nayikoze hafi ukwezi n’igice gusa nabashije kubigeraho mfatanyije n’abatayeri banjye, ntabwo byari byoroshye ariko nashakaga kuyikora.”
Bianca Fashion Hub ni imwe mu nzu z’imideli itanga icyizere cyo kuzamura imyenda ikorerwa mu Rwanda. Yatangiye mu 2021 nyuma y’ibirori by’imideli byari byateguwe na Bianca biba buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!