00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bianca yasohoye ubwoko bubiri bw’imyenda ibera abanyabirori

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 August 2022 saa 05:37
Yasuwe :

Inzu y’Imideli ya Bianca Fashion Hub yashinzwe n’umunyamakuru Bianca, yashyize hanze ubwoko bubiri bw’imyenda, irimo amakote ushobora kwambara ahantu hatandukanye.

Ubusanzwe usanga amapantalo n’amakote bisa by’abagore yaragizwe imyambaro y’icyubahiro yo gusohokana mu birori cyangwa inama zikomeye bubashye.

Iyi myambaro yiswe BFH Suits Collection iriho imyambaro 13 y’amakote adoze mu bwoko butandukanye yakozwe n’ibikoresho biboneka mu Rwanda, ushobora kwambara bitewe n’ahantu ugiye haba mu birori, mu tubyiniro n’ahandi.

Mu kiganiro na IGIHE, Bianca yavuze ko aya ari amakote yakoze mu buryo bwihariye agambiriye kwerekana ko iyi atari imyambaro yo mu birori bikomeye gusa.

Ati “Aya ni amakote afite uburyo yihariye, hari abantu bibwira ko amakoti yambarwa ahantu hiyubashye mu biro, mu nsengero mbega ahantu hiyubashye gusa.”

“Nashakaga kwereka abantu ko ushobora kuyihindurira uko idoze kandi ukayijyana ahantu aho ariho hose, haba mu birori, mu tubyiniro ku bantu bakunda gusohoka n’ahandi.”

Ubundi bwoko bw’imyambaro Bianca Fashion Hub yashyize hanze ni ubwiswe BFH Summer Collection, bugizwe n’amakanzu 13 yakozwe mu mu bitambaro bya ‘Satin’ bigezweho kuri ubu byaturutse muri Ghana.

Aya makanzu ni amwe mu akunzwe n’abanyamujyi baba bashaka guseruka barimbye kandi batabangamiwe n’ibitambaro bishobora kubashyuhira igihe hari izuba.

Izi Collections zose zatwaye Bianca ukwezi kurenga kuba yamaze kuzitunganya.

Ati “Iyi ni imwe mu myambaro yangoye cyane kuko nayikoze hafi ukwezi n’igice gusa nabashije kubigeraho mfatanyije n’abatayeri banjye, ntabwo byari byoroshye ariko nashakaga kuyikora.”

Bianca Fashion Hub ni imwe mu nzu z’imideli itanga icyizere cyo kuzamura imyenda ikorerwa mu Rwanda. Yatangiye mu 2021 nyuma y’ibirori by’imideli byari byateguwe na Bianca biba buri mwaka.

Umunyamideli Aisha mu myambaro mishya ya BFH
Ubu ntibigusaba kwambara ikote ugiye mu birori bikomeye gusa
Keza Maolithia igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022 mu myambaro ya BFH Summer Collection
Byatwaye ukwezi kumwe ngo Bianca ashyire hanze iyi myenda mishya
Iyi myenda yakozwe mu bitambaro byakorewe mu Rwanda
Imwe mu makanzu ya BFH Summer Collection
Harimo n'amakanzu ushobora kujyana mu birori byiyubashye
BFH Suit Collection ni imyambaro mishya yashyizwe hanze na Bianca Fashion Hub
Bianca nawe yamuritse imyenda ye mishya
Aya ni amakote ushobora kwambara ahantu hatandukanye
Amakanzu ya BFH Summer Collection akozwe mu buryo butandukanye
Ushobora kuyisohakana cyangwa kuyijyana mu birori
Ni imyenda wajyana ahantu hatandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .