00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Christian Dior, umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye Isi yagize

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 24 July 2022 saa 04:10
Yasuwe :

Nuzenguruka mu maduka acuruza ibikoresho bitandukanye nk’imyenda, inkweto n’ imibavu, biragoye ko uzahava utabonye kimwe muri ibyo cyanditseho ijambo ‘Dior’, cyangwa ‘Christian Dior’.

Ibikoresho uzasanga byanditseho iryo zina uzamenye ko bikorwa na sosiyete ya Christian Dior ubu iri mu biganza by’ikigo mpuzamahanga gisanzwe kimenyereweho kugurisha ibicuruzwa bihenze, Moët Hennessy Louis Vuitton(LVMH).

Ni ikigo cy’umuherwe w’Umufaransa, Bernard Arnault. Iki kigo ni nacyo gifite mu biganza izindi sosiyete 75 zirimo Louis Vuitton.

Christian Dior yabaye ishami rya LVMH mu mwaka wa 2017 iguzwe miliyari 13.1$ n’ubwo yari isanzwe iri mu biganza by’umuryango wa Bernard Arnault kuva mu 1981.

Ku ya 21 Mutarama, 1905 mu gace ka Granville gaherereye mu majyaruguru y’u Bufaransa havutse umwana, ababyeyi be bamwita Christian Dior.

Uyu mwana yavutse ari uwa kabiri mu bana batanu babyawe na Alexandre Louis Maurice Dior n’umugore we Isabelle. Uyu mugabo yari umucuruzi ukomeye kuko yari afite uruganda rukora ifumbire.

Umuryango we waje kwimukira i Paris maze abihatiwe na se, Dior yemera kujya kwiga amasomo ya politike (Political science) mu ishuri rya École des Sciences Politique n’ubwo we yakundanga cyane ubugeni ndetse ntiyahwema kwerekana ko afite inzozi zo kuzaba umuhanzi w’inyubako (architect).

Ise yamwohereje kwiga aya masomo kuko yumvaga ko umuhungu we azavamo umudipolomate.

Mu 1928 akirangiza aya masomo, Dior yahise afungura inzu imurika ibihangano by’ubugeni nyuma y’uko se yemeye kumuguriza amafaranga ariko amutegeka ko izina ry’umuryango ziba ryanditse ku muryango w’iyo nzu.

Mu myaka mike iyu nzu yari imaze gutangira kumurika bimwe mu bihangano by’abanyabugeni bakomeye cyane ku Isi harimo Georges Braque, Pablo Picasso, Jean Cocteau na Max Jacob.

Mu mwaka wa 1931 ntiwamworoheye kuko yaje gufunga inzu ye imurika ibihangano by’ubugeni anapfusha mukuru we na nyina icyarimwe. Muri uyu mwaka kandi ibikorwa by’ubucuruzi bya se byose byarahombye.

Akimara gufunga inzu ye, Dior yatangiye gushakisha imibereho akajya agurisha ibishushanyo by’imideli nyuma mu 1935 ahabwa akazi ko kujya ashushanyiriza ikinyamakuru cya Figaro Illustré.

Nyuma y’umwaka intambara ya II y’Isi itangiye, Christian Dior yahise yinjira mu gisirikare cy’u Bufaransa.

U Bufaransa ubwo bwamanikaga amaboko mu 1940 bugafatwa n’ingabo z’u Budage, Dior yasubiye i Paris nyuma aza guhabwa akazi n’umudozi witwa Lucien Lelong. Iduka rya Lelong ryambikaga abagore b’aba-Nazi n’abafaransa bari ku ruhande rw’u Budage.

Mu 1947 Dior abifashijwemo n’umuherwe witwa Marcel Boussac wari mu bakire ba mbere mu Bufaransa, yafunguye iduka rye ry’imideli anaryitirira izina rye Christian Dior.

Christian Dior yatangiye gukora imyenda y’abagore n’imibavu nka ‘Miss Dior’ yakunzwe cyane mu Bufaransa no hanze.

Mu 1957 ubwo yari afite imyaka 52 yaje gupfa azize indwara y’umutima apfira aho yari yagiye kuruhukira mu mujyi wa Montecatini uherereye mu Butaliyani . Yashyinguwe mu irimbi rya Callian, i Var mu Bufarnsa.

Ubwo yapfaga iyi nzu y’imideli ya Chriatian Dior yinjizaga miliyoni 20$ ku mwaka.

Dior yapfuye nta mugore n’umwana asize, ndetse umwanya we w’ubuyobozi bw’inzu ya Christian Dior wafashwe n’umwe mu bahanzi b’imideli b’iyo nzu witwa Yves Saint Laurent.

Iyi nzu yagiye ihura n’ibibazo by’amikoro kugeza mu 1981 ubwo yagurwaga na Arnault Bernard.
Ubu iyi sosiyete ya Christian Dior iri mu zinjiza menshi ku Isi aho mu mwaka wa 2021 gusa binjije amafaranga agera kuri miliyari €64.2.

Kugeza muri Mata 2022 iyi sosiyete imaze kwinjiza asaga miliyari €18.

Christian Dior umwe mu bahanzi b'imideli bakomeye babayeho
Christian Dior yamenyekanye cyane kubera umwihariko mu gukora imyenda y'abakobwa n'abagore
Inkweto za Dior ziri mu zigezweho
Imwe mu myambaro y'abagabo ikorwa na Christian Dior
Bimwe mu bicuruzwa bya Christian Dior
Christian Dior yapfuye nta mwana asize
Bernard Arnault ubu niwe nyiri Christian Dior

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .