00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihembo bya ’Africa’s Next Super Model’ bigiye gutangirwa i Kigali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 November 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Isis Models Africa yo muri Nigeria yamamaye mu kuzamura abanyamideli baturuka muri Afurika ikabageza ku rwego mpuzamahanga, igiye gutangira ibihembo bya Africa’s Next Super Model i Kigali.

Iki kigo kizenguruka hirya no hino muri Afurika gitoranya abakobwa bamurika imideli ubundi uhize abandi agahabwa ibihembo bitandukanye birimo no guhuzwa n’ibigo mpuzamahanga mu mideli.

Ku nshuro ya 15 ibirori bigiye kubera i Kigali ku wa 26 Ugushyingo 2022, abakobwa 20 batoranyijwe hirya no hino muri Afurika bazahurira muri Kigali Marriott Hotel batoranye ubahiga.

Uzahiga abandi azahabwa ibihembo birimo 5000$ agirane amasezerano na Isis Models Africa na Select Model Global, azamufasha gukorana n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Umuyobozi wa Isis Models Africa, Joan Okorodudu, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukorera iki gikorwa mu Rwanda kuko ari igihugu cyagaragaje ko gishoboye kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga.

Ati “Kuri njye u Rwanda ni igihugu cyiza muri Afurika umuntu yateguriramo igikorwa cyikagenda neza. Hari umutekano, isuku, harizewe kandi hafite uburambe mu kwakira ibikorwa bikomeye.”

Yakomeje avuga ko bakuruwe n’uburyo u Rwanda ari igihugu cy’ubukerarugendo kandi ko hari abazitabira ibi birori bamaze kwemeza ko bazasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Isis Models Africa yafashije abamurika imideli batandukanye kugera ku ruhando mpuzamahanga barimo Isheja Morrella, Umunyarwandakazi uri kwigaragaza ku Isi n’abandi bamamaye nka Anya, Yetunde, Anyiel, Hakima, Awoui, Nyawargak n’abandi.

Isis Models Africa imenyerewe mu bikorwa byo kuzamura abanyamideli hirya no hino muri Afurika
Isis Models Africa yo muri Nigeria yamamaye mu kuzamura abanyamideli baturuka muri Afurika ikabageza ku rwego mpuzamahanga, igiye gutangira ibihembo bya Africa’s Next Super Model i Kigali
Umuyobozi wa Isis Models Africa, Joan Okorodudu, yavuze ko bahisemo gukorera iki gikorwa mu Rwanda kuko ari igihugu cyagaragaje ko gishoboye kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .